Ku mugoroba w’uyu wa 24 Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu. Ni nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yari amaze imyaka itatu arangije igifungo yari yarakatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira icyaha gifite aho gihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba.
Ni muntu ki?
Adham Hassoun yavukiye muri Liban, yimukira muri Palestine, naho ahava mu 1980, ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umuhanga mu ikoranabuhanga rya (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Umunyarwanda mushya Adham Hassoun ni umuhanga mu bya mudasobwa- Byinshi kuri we
25 July 2020, by TUYIZERE JD -
Akarasisi kadasanzwe ku irahira rya Perezida Magufuli_Amafoto
5 November 2020, by TUYIZERE JDKuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020, Dr. John Pombe Magufuli uherutse kwegukana insinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yarahiriye kuyobora manda ya kabiri.
Muri Sitade ya Dodoma umuhango wabereyemo, habereye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi kadasanzwe k’abakomando b’imbaraga bo mu gisirikare cya Tanzania.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, aba basirikare bahetse mu mugongo ibikapu bisa n’ibiremereye, biri mu mabara y’imyenda ya gisirikare n’ibindi by’icyatsi.
Mu biganza kandi bafashe (…) -
Le ministre de l’éducation met en garde contre une promotion "automatique"
20 June 2020, by Denis NsengiyumvaLe gouvernement entreprend une série de mesures pour aider à éliminer la promotion automatique et tout enseignant qui agit contrairement aux directives sera tenu responsable, a déclaré vendredi le ministre de l’Education, Valentine Uwamariya lors d’une conférence de presse.
Elle a déclarée que l’une des mesures est la construction de plus de salles de classe, ce qui réduira la congestion dans les salles de classe et le recrutement d’enseignants supplémentaires.
Cela, a déclaré le (…) -
Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo
14 February 2021, by BABOU BenjaminUmukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Ange Kagame, yamaganye inkuru yatambutse mu kinyamakuru The Guardian ivuga ko yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo.
Iyi inkuru yanditswe n’Umwongerezakazi, Michela Wrong, itangazwa na The Guardian kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.
Ni inkuru yatangajwe habura iminsi itatu ngo hizihizwe umwaka umwe ushize umuhanzi Kizito Mihigo aguye muri kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali, aho ’yiyahuriye (…) -
Avuga ko yasize ababyeyi muri Zambia ubwo yamenyaga ko bagize uruhare muri jenoside
22 December 2021, by TUYIZERE JDHabumugisha Muragijimana Innocent wakuriye muri Zambia mu gihe yari impunzi, yavuze ko yasize ababyeyi be mu buhungiro muri iki gihugu ubwo yamenyaga ko ari abanyabyaha bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitanzeho ubuhamya ku wa 17 Ukuboza 2021 ubwo umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wizihizaga isabukuru y’imyaka 73 ishize Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko. (…) -
12 bakekwaho kwiba bitwaje intwaro, barimo abari bambaye ‘ibya gisirikare’ bafashwe
11 April 2021, by TUYIZERE JDPolisi y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Mata 2021 yatangaje ko mu Karere ka Rusizi yahafatiye abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro, bakica umuturage mu murenge wa Gihundwe bagakomeretsa undi mu wa Mururu.
Ku rubuga rwa Twitter yagize iti: “Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.” (…) -
Igisubizo cya Tshisekedi kuri P. Kagame wemeye kumwibira akabanga ku bijyanye n’intambara
5 December 2022, by BABOU BenjaminPerezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasubije mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda uheruka kumubwira ko niba yifuza kumenya ibijyanye n’ububi bw’intambara yigambye ko ishobora kubaho hagati y’u Rwanda na RDC, yamugana akamwibira akabanga.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka ni bwo Tshisekedi yatangaje ko intambara hagati ya RDC n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri; mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23.
Yabivuze mu ijambo yagejeje ku banye-Congo ryatambutse (…) -
Irenée Murindahabi yiyunze n’umubyeyi wa Vestine & Dorcas
10 July 2021, by BABOU BenjaminUmunyamakuru Irenée Murindahabi, yamaze kwiyunga na Uzamukunda Elisabeth, umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse impande zombi birangira zisubiranye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Murindahabi yari yasohoye itangazo rivuga ko yasezereye abahanzi Vestine na Dorcas yafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE].
Ati: "Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas,MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko (…) -
Politiki, intwaro kirimbuzi ikomeje kugarika ingogo muri ibi bihe bya Coronavirus
9 April 2020, by TUYIZERE JDKuva indwara y’icyorezo ya Coronavirus (COVID-19) yagaragara ku Isi, hamaze gutakara ubuzima bw’abantu benshi ariko hari impungenge ko imibare ishobora kuzamuka cyane bitewe n’impamvu nyinshi, politiki ikaza ku isonga.
Kugira ngo byumvikane neza, birasaba guterera ijisho mu Bushinwa, aho umurwayi wa mbere w’iki cyorezo yagaragaye mu mugi wa Wuhan mu Gushyingo 2019 ariko byasabye igihe kirekire kugira ngo byemezwe ko umuntu wagaragayeho iki cyorezo yakwanduza undi muntu.
Urugero ni urwa (…) -
Perezida Kagame yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Museveni
11 May 2021, by BABOU BenjaminPerezida wa Repubulika, Paul Kagame, azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni.
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni arahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo.
Ni nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Mutarama uyu mwaka ku majwi akabakaba 59%.
Perezida (…)