Perezida Paul Kagame yahuye n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wongeye kugirira uruzinduko hano mu Rwanda; bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yageze i Kigali, yakirwa n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cyo kimwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Gen Muhoozi waherukaga (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Perezida Kagame yongeye guhura na Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni
14 March 2022, by BABOU Benjamin -
Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi
22 February 2022, by TUYIZERE JDMutezintare Gisimba Damas wahawe ishimwe na Perezida Paul Kagame kubera ko yarokoye abantu babarirwa muri 400 mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, yamaganye murumuna we Gisimba Jean-François uba ku mugabane w’Uburayi wamwise umusinzi.
Dasmas yamenyekanye cyane ku kigo cyareraga imfubyi mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Gisimba Memorial Center’ cyubatswe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Mu buhamya yahaye Igihe mu Gushyingo 2015, yasobanuye (…) -
Bamwe mu banyamigabane ba SDU barasaba inzego bireba kubarenganura
7 November 2022, by BWIZABamwe mu banyamigabane ba kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu barasaba inzego bireba kubarenganura kuko ngo bafatiwe imyanzuro itubahirije amategeko n’amategeko abagenga.
Aba banyamigabane bavuga ko bamwe muri bo birukanwe, abandi bimwa uburenganzira bazira kubaza ku mikorere ya kampani babonaga itagenda neza.
Mu mikorere bita ‘mibi’ ya kampani ngo harimo kuba hari abanyamigabane batoneshwa, bagahabwa amahirwe menshi y’akazi, abahabwa (…) -
Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni
7 February 2022, by BABOU BenjaminCol James Burabyo ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, yagaragaye aterera isaluti Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Col Burabyo ni umwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wa ’Tarehe Sita’ byabaga ku ncuro ya 41, hizihizwa umunsi Perezida Museveni yatangirije urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu Milton Obote.
Tarehe Sita ifatwa nk’umunsi mukuru w’Ingabo za Uganda, iba buri mwaka ku itariki ya (…) -
Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda
30 September 2022, by BABOU BenjaminLeta y’u Burundi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri, yongeye gufungura imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ifunzwe.
U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’etat y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza. Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana.
Hagati aho inzego z’ubuyobozi mu bihugu byombi ntabwo (…) -
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye umuturage inzu_Amafoto
11 November 2020, by Domice GasarabweClémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu w’Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu yubatswe na Batayo ya 51. Ni inzu uyu muryango wari waremerewe n’umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean- Jacques Mupenzi.
Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be uko ari batatu na bo biga, bakazavamo ingabo na zo zikora ibikorwa by’urukundo. (…) -
Burundi: Imyiyereko y’abakomando ba FNDB mu byaranze ibirori by’ubwigenge (Amafoto)
1 July 2021, by BABOU BenjaminImyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi (FNDB), iri mu byaranze ibirori by’Umunsi w’ubwigenge abatuye kiriya gihugu bizihije kuri uyu wa Kane.
Byari ku nshuro ya 59 u Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge, nyuma yo kwigobotora ingoyi y’abakoloni b’Ababiligi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abarundi mu buriri byo kwizihiza uriya munsi byabereye i Bujumbura.
Byari ibirori bibereye ijisho.
Akarasisi k’abasirikare (…) -
Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
25 January 2023, by BABOU BenjaminGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iriya ndege ikimara kuvogera ikirere cy’u ku nshuro ya gatatu hahise hafatwa ingamba (…) -
Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Ndayishimiye ku bibazo bireba u Rwanda
4 November 2022, by TUYIZERE JDUhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze i Bujumbura, aho yagiye kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Uyu munyapolitiki usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kujya mu biganiro by’amahoro, yaherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.
Ubwo (…) -
Gen Abel Kandiho wakunze kwikomwa n’u Rwanda yambuwe inshingano zo kuyobora CMI
25 January 2022, by BABOU BenjaminPerezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Maj Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo, asimburwa na Maj Gen James Birungi wari umaze umwaka urenga akurikirana ibikorwa byo kugenzura no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo za Sudani y’Epfo zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.
Umugaba w’Ingabo za Uganda (…)