Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakurikira bwiza.com basomye inkuru zibamenyesha ibirango n’amapeti y’igisirikare n’ay’igipolisi by’u Rwanda, twateguye n’indi y’abacungagereza, urwego rukumbi rwahawe inshingano zo kurinda umutekano w’imfungwa n’abagororwa.
Iteka rya Perezida No. 31/01 ryo ku wa 24/1/2018 ni ryo rishyiraho sitati yihariye y’abacungagereza rikanagena ibirango n’amapeti bihabwa abacungagereza, mu nzego eshanu barimo.
Hashingiwe ku mapeti, abacungagereza bari mu byiciro bitanu: (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Amamenyesha
Amamenyesha
Articles
-
Menya byinshi ku birango n’amapeti by’urwego rwihariye rucunga amagereza
8 August 2020, by TUYIZERE JD -
Uko amapeti 16 yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa
4 August 2020, by BABOU BenjaminMu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye.
Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby’ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n’igihugu muri rusange.
Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo kikagenda kibamo ibyiciro bito.
Ibyiciro bikuru (…) -
Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
17 October 2020, by BABOU BenjaminIteka rya Perezida wa Repubulika Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020, rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rikagena ibijyanye n’umushahara umusirikare ahabwa ndetse n’andi mafaranga n’ibindi agenerwa mu gihe bibaye ngombwa.
Umutwe wa gatandatu w’iri teka uragira uti: "Umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare", bigasobanurwa kuva mu ngingo ya 86 kugeza mu ya 96 ya ririya teka ry’umukuru w’igihugu.
Nta ngano y’amafaranga runaka ari muri ririya teka, bijyanye n’uko (…) -
Sulfo Rwanda isaba urugaga rw’abikorera muri EAC ubufatanye n’abakora ubucuruzi
17 May 2022, by Nkundineza Jean PaulUbuyobozi bw’uruganda rwa Sulfo Rwanda, bwasabye urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EABC, kugira ubufatanye n’abakora ubucuruzi mu Karere mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19.
Umuyobozi Mukuru wa Sulfo Rwanda, Dharmarajan Hariharan avuga ko n’ubwo babashije guhangana na Covid-19, bahuye n’imbogamizi zirimo kubura aho bagurisha bimwe mu bicuruzwa byabo birimo amasabune, amavuta, amazi, amazi ya Nile n’ibindi ku isoko rya Afurika y’iburasirazuba. (…) -
Burundi:Kiliziya Gatulika yemeza ko habayeho ubujura bw’amajwi mu matora
27 May 2020, by Sikubwabo Mark IbrahimKiliziya Gatulika ihagarariwe n’Inama nkuru y’Abepisikopi mu gihugu cy’u Burundi (CECAB) ivuga ko amatora ya Perezida aheruka yaranzwe n’inenge zirimo iyibwa ry’amajwi zituma ibyayavuyemo bidashobora kwizerwa ngo bifatwe nk’ukuri.
Iyi nama ibi yabigaragaje mu itangazo yaraye isohoye ejo ku wa 26 Gicurasi 2020 aho aba bepisikopi b’i Burundi bavuga ko bohereje indorerezi 2,716 mu makomine yose, zikagenda kuri buri hantu hari gutorerwa zigenzura buri cyumba cy’itora.
Nyuma y’uko CENI (…) -
Rubavu, Kigali na Rulindo habonetse abantu 17 banduye Covid-19
7 August 2020, by TUYIZERE JDMinisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 7 Kanama 2020 yatangaje ko habonetse abantu 17 banduye Covid-19 mu bipimo 2902 byafashwe.
Harimo 12 babonetse mu Karere ka Rubavu, bakaba ari Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato. Hari kandi 4 babonetse mu mujyi wa Kigali n’umwe wabonetse mu Karere ka Rulindo.
Abamaze gukira muri rusange ni 1297 barimo 39 b’uyu munsi.
Abanduye bose bamaze kuba 2128, abakirwaye ni 826 mu bipimo 289,153 Abishwe n’iki cyorezo mu Rwanda ni 5. -
Martin Fayulu ntiyizeye ko amatora azaba nubwo yatanze kandidatire
6 October 2023, by Denis NsengiyumvaAherekejwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye rya politiki Engagement pour la Citoyennete et Developpement (ECiDe), umunyapolitiki Martin Fayulu amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora (CENI) ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira, ntibyamubujije kugaragaza ko nta cyizere afite cy’uko amatora azaba nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ivuga.
Amaze kuva mu biro bya Komisiyo y’amatora bishinzwe kwakira no gutunganya kandidatire, mu gihe yerekanaga impamvu yatanze (…) -
Abaguye mu gitero cy’i Muramvya barenga 15
27 June 2021, by TUYIZERE JDMu ijoro ry’ejo tariki ya 26 Kamena 2021 ni bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateze igico imodoka zirimo bisi ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abagenzi, n’indi modoka ntoya ya Toyota Probox, muri Komini Rutegama mu ntara ya Muramvya mu Burundi.
Amakuru yabanje gusakara ku mbuga zitandukanye zo mu Burundi, yavugaga ko imodoka umunani ari zo zaguye muri uyu mutego, zimwe muri zo ziratwikwa, abarimo bararasa. Amakuru mashya avuga ko ahubwo ari ebyiri zaguye muri uyu mutego. (…) -
Perezida wa Zimbabwe mu magambo akakaye, yikomye Ubwami bw’u Bwongereza
2 December 2021, by TUYIZERE JDPerezida wa Repubulika ya Zimbabwe, Emerson Mnangagwa yikomye Ubwami bw’u Bwongereza abushinja kwivanga mu bibazo bireba gusa igihugu cye.
Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango Commonwealth n’iterambere w’u Bwongereza, Tariq Mahmood Ahmad atangarije raporo ya Mutarama-Kamena 2021 ivuga ko Leta ya Zimbabwe ikomeje gukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakibasirwa.
Mu bisobanuro yatanze, (…) -
Burundi: Abayobozi basenye inzu z’abaturage bategetswe kuzisubiza uko zari zimeze
12 July 2021, by TUYIZERE JDMinisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yategetse abayobozi bo mu nzego z’ibanze bihaye ububasha bwo gusenyera abaturage mu gace ka Mugoboka mu Ntara ya Bujumbura, kongera kuzubaka bikaba birangiye mu byumweru bibiri.
Minisitiri Ndirakobuca yafashe iki cyemezo ubwo yari yasuye aka gace kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, nyuma yo gutabazwa n’abaturage bavuze ko bakorewe akarengane n’aba bayobozi.
Yemeje ko aba bayobozi bakoze amakosa, biha ububasha bwo gukora ibyo (…)