Home > ... > Forum 2094

Ese ubusugi ni ngombwa ku mukobwa ugiye gushyingirwa?

20 February 2020, 06:46, by munyemana

Urakoze munyamakuru kuli iki kibazo.Ngewe ndagusubiza nk’umuvuga-butumwa w’umwuga.Koko Imibonano mpuza-bitsina ni "Physiological need" nkuko uvuga.Ariko Imana ibyemerera gusa abantu bashakanye legally.Ndetse muli Gutegeka kwa kabiri (Deuteronomy) 22:20,Imana ivuga ko urongowe atari vierge agomba kwicwa.Wibuke ko muli Matayo 1:25,Imana yabujije Yozefu kuryamana na Maliya,mbere yuko abyara YEZU.
Uravuga uti:"Ubusambanyi bwakajije umurego".Nibyo rwose.Bihuye n’ibyo Bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda ibinezeza aho gukunda Imana".
Mu myaka yashize,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari vierge (amasugi).Usambanye bakamuroha muli Rwabayanga.None gusambana byabaye umukino.Basigaye babyita "Gukundana".Ntacyo Imana ibabwiye nubwo bitwa ngo ni "Abakristu".Ariko nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abasambanyi kimwe n’abandi banyabyaha,ntabwo bazaba mu Bwami bw’Imana dutegereje.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku Munsi w’Imperuka.Umuntu ushaka kuzazuka kuli uwo munsi akaba muli Paradizo iteka ryose nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,agomba kumvira Imana,ntabe "uwisi".Ahubwo agashaka Imana akiriho,ntazategereze ko bamubeshya ngo "yitabye Imana" umunsi azapfa.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa