Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukomeje kugereka hagati y’abashinzwe umutekano (Polisi) n’abanyeshuri ba Kaminuza bashyigikiye Palestine.
Amakuru akomeje gutangazwa , avuga ko aba banyeshuri bakomeje gukaza umuriri w’imyigaragambyo no guteza umuvundo hirya no hino, aho kugabanuka nk’uko byari byitezwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, iyi myigaragambyo nibwo yatangiye rugeretse hagati y’aba banyeshuli n’abapolisi, mu rwego rwo guhosha imvururu Bata muri yombi abasore n’inkumi bari ku ruhembe rw’imbere.
Uburyo bakomeje gukoresha bagaragaza akababaro kabo, ni uburyo bwo gukora ingendo bakomeza gukora bashinga amahema aho babonye bakayakambikamo bategereje kuzabona ibyo byasaba.
Aba banyeshuri barasaba ko intambara hagati ya Isirayeli na Hamasi ihagarara n’ imari yashorwaga mu bigo bya Isirayeli bifitanye imikoranire n’igisirikare cy’icyo gihugu igahagarara.
Barasaba kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika guhagarika inkunga itera ingabo za Isirayeli.
Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza yakwiriye mu mashuli atandukanye hirya no hino muri Amerika yasembuwe n’ifatwa ry’abantu 100 bari mu myigaragambyo kuri kaminuza ya Columbia mu mujyi wa New York mu cyumweru gishize.
Ubu bushyamirane bwakomereje n’ahandi nko muri kaminuza ya Southern California yahise ifungwa, abagera kuri 200 batabwa muri yombi.
Naho Kaminuza ya Washington iri St oLuis muri leta ya Missouri, ifatwamo abantu 80.
Muri bo harimo umukandida w’ishyaka Green Party riharanira kurengera ibidukikije, Jill Stein.
Aba banyeshuri batangaza ko mu gihe izi ngingo zose zavuzwe haruguru zidashakiwe ibisubize ngo biteguye no gukora ibirenze ibyo bakoze.
Tanga igitekerezo