Mu ntara ya Ngozi mu Burundi hakomeje kugaragara abagabo bakomeje gusambanya abana bato batari buzuza imyaka y’ubukure ku buryo batangira gukoresha ibyo bikorwa byahariwe abantu bakuru bazi ibyo ari ibyo.
Abana bagera kuri 4 bamaze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagabo muri iyo Ntara babafatirana n’ubwana bwabo no kudasobanukirwa.
Ku wa 11 Mata abana Babiri bari hagati y’imyaka 6 na 12 bajyanwe kwa muganga nyuma y’uko bagaragaweho ko baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amakuru avuga ko abo bana bahotewe n’umugabo wikinishije maze yagera igihe cyo gusohora intanga, akazisohorera muri abo bana bakiri bato.
Nyuma yo gukorerwa ayo mabi, umubyeyi wabo yaje kubimenya abajyana kwa muganga mu gihe uwabikoze yahise atoroka aracika.
Si abo bana gusa bahuye n’icyo kibazo kuko hari umunyeshuri w’imyaka 12 wasambanyirijwe munsi y’umuhanda n’umwarimu we.
Umwarimu wigisha kuri Ecofo Gicumbi muri komine Marangara, yafatiwe munsi y’umuhanda ari gusambanya uwo mwana w’imyaka 12 yigishakaga.
Uyu mwarimu na we yafashwe ku wa 11 Mata 2024 maze ajyanwa gufungwa nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano muri komine Marangara.
Ababyeyi baganiriye na Jimbere, bayibwiye ko atiri abo bana gusa bakorewe ihohoterwa muri iyo Ntara ko ahubwo hari n’undi w’imyaka 12 uherutse kwibaruka.
Ubuyobozi bwihanangiriza abaturage kutangiza abana babasambanya kuko bihanwa n’amategeko igihano cy’imyaka irenga 20 mu nzu y’imbohe
Tanga igitekerezo