Kuri uyu wa Mbere, umusirikare mu Gisirikare cy’u Budage (Bundeswehr) yagiye mu rukiko mu mujyi wa Düsseldorf mu burengerazuba, ashinjwa ibikorwa by’ubutasi mu izina ry’u Burusiya no kumena amabanga ya Leta.
Uyu mugabo, ufite ipeti rya capitain, yakoraga mu rwego rushinzwe ibikoresho, ikoranabuhanga na serivisi z’imbere i Koblenz.
Uru rwego rushinzwe guha ibikoresho Ingabo z’u Budage, ndetse no guteza imbere igisirikare, kugerageza no kugura ibikoresho n’ikoranabuhanga bishya.
Yatawe muri yombi ku itariki ya 9 Kanama umwaka ushize kandi ibyaha aregwa byashyizwe ahagaragara ku itariki ya 19 Werurwe nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Urubanza rurabera mu kigo cy’urukiko kirinzwe ku rwego rwo hejuru rwo mu karere (Oberlandsgericht) muri leta ya Rhine-Westphalie.
Bivugwa ko yishakiye gukorana n’u Burusiya ubwe
Uregwa arashinjwa gutanga ibyifuzo byinshi kandi bitasabwe by’ubufatanye, guhera muri Gicurasi 2023, kuri ambasade y’u Burusiya i Bonn ndetse na ambasade yayo i Berlin.
Ngo yari yaramaze gutanga amakuru akomeye muri uko guhura n’uruhande rw’u Burusiya yifuzaga kujya aha amakuru.
Abashinjacyaha bavuga ko nta kimenyetso cyerekana ko yakiriye ubwishyu bw’amakuru yatanze.
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi kuko rwatangiye kumenyekana bwa mbere umwaka ushize, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Nancy Faeser yemeza ko umutekano uzarushaho gukazwa ndetse bakarushaho kuba maso nyuma y’ifatwa ry’uyu musirikare.
Tanga igitekerezo