Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ufite umutekano kurusha London, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Ubwongereza, Andrew Mitchell. “”
Mu gihe Ubwongereza bukiri kwiga ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Ubwongereza yabwiye itangazamakuru ko burya Kigali ifite umutekano kurusha London.
Ibi yabivuze ashimangira ko kohereza abo bimukira mu Rwanda bitekanye cyane kurusha uko baba bari London kuko idatekanye nka Kigali boherezwamo.
Mu kiganiro na BBC mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Andrew Mitchell yagize ati: "Ntibisanzwe rwose ibyo guverinoma y’u Rwanda imaze kugeraho mu nzego zose. Ni igihugu gifite umutekano."
Akomeza agira ati: "Kandi, mu byukuri, iyo urebye imibare, twavuga ko Kigali afite umutekano kurusha London. Sinshidikanya na gato ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda.”
Asubiza abavuga ko mu Rwanda impunzi zibayeho nabi, yagize ati: “Ariko ibintu biragaragara. Mu Rwanda hari umubare munini w’impunzi, zitaweho neza.”
Tanga igitekerezo