Dr. Uwamahoro Florence, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri RAB, avuga ko ubutaka buhingwa bukomeje kototwerwa n’ibikorwa bya muntu, mu gihe Igihugu gifite ingamba zirimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Dr. Uwamahoro, mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko ikibazo cy’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho giteye inkenke, ndetse ko gikwiye guhagararira aho kigeze.
Ati “Inzego zose tuzisaba kurinda bwa butaka bwegeranye bukorerwaho ubuhinzi, kuko bukomeza kototerwa n’ibikorwa by’iterambere, aho usanga byose bireba bwa butaka bw’ubuhinzi, ugasanga akenshi binashyizwe ahasanzwe ubutaka bwera. Gahunda ya Leta ni uguhuza ubutaka, kuko abaturage bariyongera umunsi ku munsi, ni nako bakenera ibyo kurya n’aho gutura.”
Akomeza avuga ko ku bishushanyo mbonera by’uturere bakwiriye kujya bitwararika, ntibototere ubutaka bw’ubuhinzi, kugira ngo ubuso bwagenewe ubuhinzi buzafashe abaturage kubona ibibatunga.
Dr. Uwamahoro avuga ko usibye kurengera ubutaka buhingwa, hari izindi ngamba Leta yashyizeho zigamije kongera umusaruro, zirimo gahunda ya nkunganire haba ku ifumbire no ku mbuto, gutanga imbuto nziza kandi ku gihe, kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo n’iyo izuba ryava abahinzi bavomerere aho bishoboka n’ibindi.
Dr. Uwamahoro asaba abaturage gukora ibikorwa by’ububatsi, bwo kubaka inzu zigeretse, kuko birengera ubutaka buhingwa bukomeza kototerwa n’ababuturaho, ndetse bakibuka kubyaza umwanya uba uri mu bipangu byabo, bahinga mu mifuka no mu turima tw’igikoni kuko bibarinda guhora ku isoko bajya guhaha imboga.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko 45% by’ubutaka bw’u Rwanda, bwakabaye bukorerwaho ubuhinzi, ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko bumaze kuvaho ½ mu myaka icumi ishize.
Tanga igitekerezo