Umunyamakuru Tidjara Kabendera aherutse gusezera ku kazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) aho yari akoze imyaka 18. Mu mpamvu yatangaje, ni ugusezera ku bushake bwe.
Nyuma yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko ari ibintu yatekerejeho mu gihe gihagije, ko " hari abana bakiri bato bafite impano nabo bakeneye kwigaragaza."
Ntibisanzwe kureka imbehe yakugaburiraga
Bimenyerewe ko abamenyereye kurya akaryoshye batakareka, ngo baba bumva kahora mu itama. Icyemezo cya Tidjara ntawatinya kuvuga ko gitangaje. Ku rundi ruhande, hashobora kubaho gushidikanya kuri iyi mpamvu. Birumvikana ko gusezera ku kazi ari uburenganzira bw’umuntu ariko akariho karavugwa ntawaba ateye ingoma icumu.
Wasoma:
http://bwiza.com/?Akuzuye-umutima-wa-Tidjara-Kabendera-watandukanye-na-RBA-yari-amazemo-imyaka-18
Birashoboka ko k’umuntu wakoze igihe gihagije mu kigo kiri muri bimwe bihemba neza mu itangazamkuru ryo mu Rwanda, yabonye igihe kigeze ngo ahe n’abandi urubuga bashake umugati na we ajye gukora ibindi nk’ubucuruzi nk’uko yabibwiye itangazamakuru. Ibi byaba ari ibintu byiza abariyeho imyaka n’imyaniko barebereho, bige ku cy bakora aho kwirirwa bikomanga mu gatuza ngo bagwije za egisiperiyanse (experience).
Nanone ntawareka kubikemanga akeka ko haba hari indi mpamvu yo gusezera kwe cyane ko kureka akazi muri iyi minsi kabonwa n’uwo zereye ndetse no kuba yaba yarasezeye ku mpamvu ikomeye we ahubwo atabwira Abanyarwanda. Ibi bishobora guterwa no kuba ari impamvu ze bwite zaba iz’ubuzima, umutekano we bwite n’ibindi.
Akaboko k’undi muntu kabirimo?
Umwe mu bagabo witwa Faustin yandikiye BWIZA agira ati " Tijara kabendera namkumbuka Sana ktk shughuli au vipindi cya jifunze kiswahili.na Mambo ya show biz.ila Sana nilimpenda wakati tulipokutania KIA ama uwanja wandege kanombe kumpoke Alfa Rwirangira baada ya kushinda Tusker project .watangazaji walivuta miguu yao lakini alikuwa mstari wa mbele kabisa kufurahia ushindi huo.Hivyo inaonyesha anapenda mafanikio ya wengine.Hivyo ningependa kujua dada yeti Tijara chamno ni kipi umebadirisha kazi au kunamkono wa mtu"
Uyu mu nteruro ya nyuma y’igitekerezo cye ati " Ndifuza kumenya niba mushiki wacu Tidajara yahinduye akazi cyangwa harimo akaboko k’undi muntu.’’
Urwego yakoreraga, RBA rwamushimiye akazi yakoze ruvuga ko yasezeye. Nta makuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose ko haba hari ubyihishe inyuma mu gutuma Tidjara asezera.
Umunyarwanda ati " Ubitse ku mutima imbwa ntimwiba." Ikizwi ni uko abagize umuryango mugari nyarwanda, bigoye kumenya icyo batekereza ku ngingo runaka, abenshi bagira uko babwira rubanda ibyabo, abandi bakinumira ngo "Imfura iseka ishira". Ibihe byiza kuri Tidjara Kabendera.
Tidjara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, yari amaze imyaka igera kuri 17 muri RBA, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi, yakoze n’ibindi bitandukanye nka ‘Kazi ni Kazi’, ‘Amahumbezi’ Twegerene’ n’ibindi.
6 Ibitekerezo
uwizeyimananaphtal21@gmail.com@ Kuwa 27/12/20
niyigendere twamukundaga ariko abeyarabitekerejehoneza hanze aha bimezenabi
Subiza ⇾Ukwishaka Nadine Kuwa 27/12/20
Tidjara twamukunda,
Subiza ⇾Tumwifurije amahirwe gusa tuzamukumbura cyaneeee!!!!
Byukusenge michel Kuwa 27/12/20
Kabx umunyamakuru kazi twamukundaga Kandi tuzamukumbura. TK uwiteka ukunyanyagizeho umugisha Kandi uzagire ishya n’ihirwe mubyo ukora byose, amahirwe massa
Subiza ⇾NDAGIJIMANA Emmanuel Kuwa 28/12/20
Tijara namukundaga cyane. Nta kundi dusigaranye Israel Mwanafunzi mu nyanja twogamo! Tijara, gira amahoro no guhirwa mu byo werekejemo ubwenge n’amaboko byawe. Nizere ko nzakomeza kumva inkuru nziza zawe na nyuma y’aha ngaha uvuye (RBA).
Subiza ⇾Kuwa 28/12/20
TidjaraKabendera ntawe utamukundaga ariko Imana ikomeze imukomereze ingabire no Mubyo agiyemo azakomeze atubere inspiring person n’iyo domain tuzayikunde kubera we kandi turabyizeye !!
Subiza ⇾Shalom!!
Uwiragiye Reverien Kuwa 10/02/21
UGIYE TUKIGUKENEYE UZAGARUKE
Subiza ⇾Tanga igitekerezo