Umukinnyi wa Cabo Verde, Vozinha, wavuzwe cyane nyuma yo kwigaragaza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yavuze ko ubwamamare afite bumaze guhindura cyane ubuzima bwe, ku buryo atakibona amahoro n’ubwisanzure yari afite mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Vozinha yavuze ko ubuzima bwe bwo hanze y’ikibuga bwahindutse cyane kuva yakwamamara.
Yatangaje ko ubu iyo asohotse ajya muri resitora cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi, akenshi ahura n’abamusaba gufata amafoto cyangwa kumuha autographe.
Ati: “Sinkigira ubuzima bwite, cyangwa se mfite buke cyane ugereranyije n’ubwo nari mfite mbere.”
Uyu mukinnyi yavuze ko hari n’abamufata amashusho mu gihe asohotse, ibintu avuga ko bigenda bigabanya ubwisanzure yari asanzwe afite.
Vozinha kandi yavuze ko mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 hari ibigo n’ibirango byinshi byifuzaga gukorana na we mu bikorwa byo kwamamaza. Icyakora, mu gihe amarushanwa yari akomeje, yemeye ubufatanye bumwe gusa bwo kwamamaza, ubwo yakoranye na UFL Mobile.
Ku bijyanye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, Vozinha yavuze ko kuri ubu adashaka gukorana n’ibigo bikora mu bijyanye n’itabi, inzoga cyangwa urusimbi.
Nubwo ubwamamare bumuhesha amahirwe mashya mu mwuga, Vozinha yavuze ko hari igice cy’ubuzima bwe atifuza gutakaza burundu: amahoro n’ubuzima bwite.
Yagize ati: “Mvugishije ukuri, ndamutse mpawe guhitamo ubuzima mfite uyu munsi cyangwa ubwo nari mfite mbere, nahitamo ubwo nari mfite mbere.”

