Kalonji Kabamba, umwe mu bantu bazwi cyane mu gutanga ibitekerezo bya politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko adashyira amakenga impanuka y’indege yahitanye abayobozi bakuru b’ubutabera bwa gisirikare bwa RDC, bituma FARDC imwamagana bikomeye ndetse inavuga ko ishobora kumushyikiriza ubutabera.
Iyi mpanuka yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026, ihitana abantu 17 barimo Lieutenant-General Joseph Mutombo Katalayi Tiende wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Lieutenant-General Lucien-René Likulia Bakumi wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.
Nyuma y’iriya mpanuka Kalonji Kabamba yatangiye kwibaza ku byabaye, anagaragaza ibyo abona nk’ibibazo bitarasobanuka neza ku rugendo rw'abari mu ndege n’imiterere y’impanuka.
Mu byo yagarutseho harimo amakuru avuga ko hari ibikoresho bya gisirikare byaba byaraburiwe irengero mu kigo cya gisirikare cya Kamina birimo intwaro zishobora kurasa indege ndetse n’iz’a ba mudahusha.
Kalonji yabihuje n’ibibazo yibaza ku mpamvu n’uko indege yari itwaye bariya basirikare yahanutse.
Ibyo ariko FARDC ntiyabyemeye, ndetse mu tangazo ryayo ryo ku wa 27 Nzeri yasobanuye ko urugendo abapfuye baguyemo rwari ubutumwa bw’akazi busanzwe kandi bwemewe, bugamije gukurikirana imikorere y’ubutabera bwa gisirikare i Kikwit.
FARDC yavuze ko kuba abo bayobozi bombi bari kumwe muri urwo rugendo bidakwiye gufatwa nk’ikintu giteye amakenga, kuko basanzwe bajyana mu butumwa bujyanye n’inshingano zabo.
Ku bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare bivugwa ko byabuze i Kamina, FARDC yavuze ko ibyo Kalonji yatangaje bidafite ishingiro, inamushinja gukwirakwiza amakuru atagenzuwe.
Ni Kalonji usanzwe afitanye umubano wa hafi n’abari ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Ku wa 22 Ukuboza 2025, Tshisekedi yamwakiriye i Kinshasa we n'uwitwa Jean-Claude Mubenga, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo birimo ubumwe bw’Abanye-Congo, ubusugire bw’igihugu n’ibibazo bya politiki n’umutekano.
Kalonji kandi akunze kugaragara mu biganiro no mu bikorwa by’abantu bashyigikiye umurongo wa Tshisekedi ku bibazo bya politiki n’umutekano.
Ni muri urwo rwego amakenga ye ku mpanuka y’i Kenge akomeje gutera impaka: Umuntu wigeze kwakirwa na Tshisekedi kandi uzwiho gushyigikira bimwe mu bikorwa by’ubutegetsi, ubu akaba ari we ushyira mu ruhame ibibazo ku mpanuka, mu gihe igisirikare cya Leta cyo kivuga ko ibyo avuga nta shingiro bifite.
FARDC yanatangaje ko ishobora kujyana Kalonji Kabamba mu butabera kubera ibyo ivuga ko ari ibirego bidafite ibimenyetso kandi bishobora kwangiza icyizere ku gisirikare.
Kugeza ubu icyateye iriya mpanuka ntikiramenyekana, ariko Perezida Tshisekedi yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse.

