Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ku wa Gatatu ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabanyije umubare w’abajenerali na ba admiral ku kigero cya 20%.
Yabitangaje ubwo yaganiraga na ba ofisiye bato ndetse n'abayobozi mu kigo cya gisirikare cya Marine Corps Base Quantico muri Virginia mu ijambo rye ku bijyanye n'uko ibintu byifashe mu gisirikare bise "State of the Force".
Hegseth yagize ati: "Dushingiye ku bitekerezo by’abasesenguzi, twirukanye 10% by’abasirikare bakuru bo ku rwego rwa jenerali na admiral," yongeraho ati: "Nanone twagabanyijeho 10% ku mubare wose w’imyanya y’abasirikare bo ku rwego rwa jenerali.""
"Yego rero, ni igabanyuka rya 20% mu nzego zose," "Itangazamakuru ribyita ko ari ukubikiza. Ndabyita gufata inshingano, kandi ko byatinze."
Kugabanya umubare cyangwa kubikiza?
Iri jambo ryaje nyuma y’umwaka umwe havuzwe irindi jambo nkaryo ryari rigenewe ba ofisiye bakuru, aho Hegseth yavuze ko Igisirikare cya Amerika cyari kibyibushye cyane, cyibanda cyane ku bitekerezo by’abayoboke b'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, kandi ko gikeneye impinduka zikomeye.
Kuva Donald Trump yatangira manda ye ya kabiri nk'umukuru w'igihugu mu ntangiriro z'umwaka ushize, abasirikare benshi bo hejuru bagiye bavanwa mu myanya yabo.
Urugero, Trump yirukanye umuyobozi wa Joint Chiefs of Staff, Gen. Charles "CQ" Brown, nta bisobanuro bitanzwe muri Gashyantare 2025.
Abandi basirikare bakuru birukanwe barimo umuyobozi w'ingabo za Amerika zirwanira ku butaka, umuyobozi w'ingabo zirwanira mu mazi n'umuyobozi w'ingabo zishinzwe kurinda inkombe, jenerali wayoboye Ikigo cy'igihugu gishinzwe Umutekano (NSA), umuyobozi wungirije w'ingabo zirwanira mu kirere za Amerika, ndetse n'umusirikare w'ipeti rya admiral wakoreraga muri NATO

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

