Bwiza
ads

UPDF yisobanuye ku byo ishinjwa birimo kwica Abanyarwanda babiri

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 19:10
Iminota 2 yo gusoma
UPDF yisobanuye ku byo ishinjwa birimo kwica Abanyarwanda babiri

26282

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko ibirego bitandukanye byashyizwe hanze na Lt Herbert Matanda Mabonga, ari ibihimbano.

Mu nyandiko ndende BWIZA yabonye, Lt Mabonga hari aho avuga ko intasi zo mu gisirikare cya Uganda, ziciye i Mbuya Abanyarwanda babiri; Kayitare Fred na Magezi Emmanuel.

Umuvugizi wa UPDF, Col Chris Magezi, mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 yavuze ko ibi birego ari ibihimbano.

Col Magezi ati" Ibivugwa ko byatangajwe na Lt Mabonga, watorotse ingabo za UPDF, ni ibinyoma bidafite gihamya. Bigizwe n’inyandiko mpimbano, amafoto yahinduwe ndetse n’ibindi bintu byahimbwe. Lt Mabonga, wahoze ari umusirikare muto wari mu ishami rishinzwe Ubutasi n’Umutekano, yimuriwe ku cyicaro cy’Ingabo zirwanira mu misozi (Mountain Infantry Division) i Fort Portal kugira ngo ahabwe indi mirimo muri Mata 2026. Icyakora, ntiyagiye aho yari yoherejwr bityo aza gutangazwa nk’uwataye akazi k’umusirikare (AWOL).

Yakomeje ati" Nyuma y'aho, afatwa nk'uwataye akazi.Byongeye kandi, Lt Mabonga arashakishwa kubera ibirego by’ibyaha birimo kwaka no kwambura amafaranga amatsinda y’abacuruzi n’abantu ku giti cyabo i Kampala no mu tundi duce ndetse no kugira uruhare mu masezerano y’uburiganya ajyanye n’ubutaka no gukora inyandiko mpimbano z’impapuro z’ubutaka."

Col Magezi yavuze ko Lt Mabonga azafatwa, agakanirwa urumukwiriye.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Lt Mabonga yamaze guhunga nyuma yo kugaragaza imikorere mibi ya UPDF cyane ku ikoreshwa nabi ry'ububasha, ubwicanyi n'iyicarubozo.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.