Bwiza
ads

Ethiopia yafunze Ambasade yayo muri Eritrea, yirukana abadipolomate 10

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 16:01
Iminota 2 yo gusoma
Ethiopia yafunze Ambasade yayo muri Eritrea, yirukana abadipolomate 10

174411

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gufunga Ambasade yayo iri i Asmara muri Eritrea, inatangaza ko abadipolomate 10 ba Eritrea bakorera muri Ethiopia batacyemerewe gukandagiza ibirenge byabo muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, mu gihe umubano hagati ya Addis Ababa na Asmara ukomeje kuzamo agatotsi, cyane cyane ku bibazo by’umutekano n’imirwano yongeye kubura mu Majyaruguru ya Ethiopia.

Muri iri tangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yavuze ko icyemezo cyo gufunga Ambasade no kwirukana abadipolomate 10 cyafashwe nyuma y’ibyo yise “ibikorwa by’ubushyamirane n'ubushotoranyi" Eritrea iyikorera, haba mu buryo butaziguye cyangwa n'ubuziguye.

Ethiopia kandi yavuze ko ibikorwa by’abo badipolomate byabangamiraga umutekano w’igihugu ndetse ko bitajyanye n’amahame agenga imikorere y’abadipolomate n’Amasezerano ya Vienna agenga umubano wa dipolomasi.

Abadipolomate 10 bahawe amasaha 48 yo kuva muri Ethiopia.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yasabye Eritrea guhagarika ibyo Addis Ababa ishinja Asmara, ivuga ko bidahuye n’amahame agenga umubano hagati y’ibihugu by’ibihugu byigenga.

Nubwo yafashe izi ngamba, Ethiopia yavuze ko ikomeje kwemera umubano w’amateka, umuco n’abantu hagati y’abaturage ba Ethiopia na Eritrea, ndetse igaragaza ko ishaka ko amakimbirane akemurwa mu mahoro no mu biganiro.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe imirwano yongeye kubura mu Majyaruguru ya Ethiopia, cyane cyane muri Tigray, aho ingabo za Leta n’imitwe izishyigikiye zihanganye n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Ethiopia ishinja Eritrea, Sudani na Misiri gushyigikira ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Addis Ababa, ariko ibyo bihugu byose byahakanye ibyo birego.

Muri iki gihe kandi, amakimbirane yatangiye kugira ingaruka no ku murwa mukuru Addis Ababa, aho kuri uyu wa Kane humvikanye ibisasu byaturikiye ahantu hatandukanye.

Hari ishyaka riri mu ihuriro rirwanya ubutegetsi ryavuze ko ryagabye ibitero bya drones kuri uriya mujyi.

Umubano wa Ethiopia na Eritrea wari warazahutse mu 2018, ubwo ibihugu byombi byasubizagaho umubano wa dipolomasi nyuma y’imyaka y’ubushyamirane bwakurikiye intambara yabaye hagati ya 1998 na 2000.

Icyemezo cya Addis Ababa cyo gufunga Ambasade yayo i Asmara no kwirukana abadipolomate 10 rero kigaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye kugera ku rwego rukomeye rw’ubushyamirane, nubwo Ethiopia itatangaje ko icanye burundu umubano wa dipolomasi na Eritrea.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.