Umunyamerikakazi Christa Pike, wari ufungiwe muri Tennessee, yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa Kane nyuma y'uko abayobozi "bananiwe" gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu nk'uko byatangajwe n'abanyamategeko be, aho abatangabuhamya bavuze ko uyu mwicanyi wahamwe n'icyaha yari arimo guhumeka nubwo yari amaze guterwa inshinge ebyiri z'ingusho bagamije kumwica.
Pike yari afite imyaka 18 ubwo we n'umukunzi we bakubitaga Colleen Slemmer w'imyaka 19, bakamwica ubwo bari aho bakoreraga amahugurwa y'akazi ku rubyiruko nk'uko inkuru dukesha Euronews ivuga.
Amasaha make mbere y'uko ahabwa igihano yakatiwe, Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika rwari rumaze gutanga uburenganzira bugira Pike umugore wa mbere wishwe atewe urushinge muri Leta ya Tennessee, mu majyepfo ya Amerika, mu myaka 200 ishize.
Abashinzwe amagororero muri Tennessee ntibatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu ishyirwa mu bikorwa ry'igihano cy'urupfu, ryakoreshejwemo inshinge ebyiri zirimo umuti wica wa pentobarbital.
"Kuri uyu mugoroba nano, Leta ya Tennessee yongeye kunanirwa gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu cyemejwe n'amategeko," nk'uko byatangajwe n'abanyamategeko ba Pike mu itangazo ryabo.
Bakomeje bagira bati: "Christa ari kuvurirwa ku bitaro biri hafi aho. Ntituramenyeshwa uko ameze."
Byari biteganyijwe ko Pike yicwa saa yine za mu gitondo (17:00 CET) muri gereza irinzwe cyane ya Riverbend, aho abantu barimo n'abanyamakuru bari bateraniye aho bagiye kureba uko aterwa urushinge rw'ingusho.
"Bigaragara ko ibintu bitagenze uko byari biteganyijwe," ibi byavuzwe n'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, John North wo kuri televiziyo ya WBIR, wari uhari ubwo igikorwa cyo gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu cyakorwaga; yongeraho ati "ubwo twasohokaga muri iyo nyubako, uko twabibonaga, yashoboraga kuba agihumeka."
Ubwo iyi nkuru yakurikiranwaga imbonankubone, hagaragaye imodoka y'imbangukiragutabara (ambulance) isohoka aho icyo gikorwa cyabereye, gusa ntibizwi neza niba yari itwaye Pike.


