Bwiza

Urumogi rugira ingaruka zikomeye ku bagabo kurusha abagore – Ubushakashatsi

Ubuzima•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 13:28
Urumogi rugira ingaruka zikomeye ku bagabo kurusha abagore – Ubushakashatsi

1453852

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya UCLA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko abagabo bakoresha urumogi rimwe na rimwe bashobora kugira ingaruka zikomeye kurusha abagore barukoresha ku kigero kimwe.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Neuropsychopharmacology, bwakorewe ku bantu 44 bafite hagati y’imyaka 21 na 55, barimo abagabo 22 n’abagore 22.

Abashakashatsi basanze abagabo badakunze gukoresha urumogi barugarukaho rimwe na rimwe, bagaragaza kumva ingaruka zarwo cyane, zirimo gusinzira, kumva bataye ubushobozi bwo gukora neza ndetse n’impungenge nyinshi kurusha abagore.

Banagaragaje ko umuvuduko w’amaraso n’umutima w’abagabo wazamukaga cyane nyuma yo gukoresha urumogi.

Icyakora, kuri aba bantu barukoresha kenshi, nta tandukaniro rikomeye ryagaragaye hagati y’abagabo n’abagore mu buryo barwitwaramo.

Abashakashatsi bavuze ko ubushakashatsi bufite imbogamizi zirimo kuba bwarakorewe ku mubare muto w’abantu, bityo hakenewe ubundi bwagutse kugira ngo ibyavuye mu bushakashatsi byemezwe neza.

Banashimangiye ko uburyo umuntu akoresha urumogi n’inshuro arukoresha bishobora kugira uruhare mu ngaruka rumugiraho.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.