Bwiza

Urukingo rwa Malaria rwageze mu Rwanda

Ubuzima•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 16:23
Urukingo rwa Malaria rwageze mu Rwanda

1424285

Mu Rwanda hatangiye igerageza ry’umuti mushya uterwa mu rushinge, ushobora kurinda umuntu indwara ya Malaria mu gihe kigera ku mezi atatu.

Uyu muti witwa MMV371 uri gutezwa imbere n’umuryango Medicines for Malaria Venture (MMV), ku bufatanye n’ikigo nyarwanda Rinda Ubuzima. Igerageza ryawo ryatangijwe ku wa 2 Ugushyingo 2026, rikaba ari irya mbere ryo muri Afurika rikorewe muri iki cyiciro.

Iri gerageza rizitabirwa n’abantu 80 bafite hagati y’imyaka 12 na 50, rikazibanda ku gusuzuma umutekano w’umuti, ingaruka ushobora kugira n’igihe umara mu mubiri. Abitabiriye bazakurikiranwa mu gihe cy’ibyumweru 24.

MMV371 ikora irekura buhoro buhoro ikinyabutabire cya atovaquone, gisanzwe gikoreshwa mu miti yo kwirinda Malaria. Abashakashatsi bizeye ko uburyo itangwamo buzafasha umuntu kumara igihe kirekire atarinzwe no gufata imiti kenshi.

Iri gerageza rije mu gihe imibare igaragaza ko mu Rwanda ubwandu bwa Malaria bwageze kuri 72 ku baturage 1.000 mu mwaka wa 2025/2026, buvuye kuri 76 mu mwaka wari wabanje.

Nubwo uyu muti uvugwaho ubushobozi bwo kurinda Malaria amezi atatu, ibyo ntibiraremezwa burundu kuko ukiri mu cyiciro cy'igerageza. Igiciro cyawo na cyo ntikiramenyekana.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.