Impuguke zo muri Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe kinini zikurikirana amakuru arambuye ku bijyanye no kuba gusabana n'abandi, ingingo idakunze guhabwa agaciro cyane, yatuma umuntu aramba.
Ku bijyanye n'ubuzima, si ikoranabuhanga rishya, indryo yuzuye, cyangwa gukora siporo muri gym gusa bishobora kugira ingaruka zikomeye mu kubaho ubuzima bw'igihe kirekire. Ahubwo, hari ikintu cyoroshye kandi gihendutse: gusabana n'abandi bantu.
Igikorwa cy'ibanze cyo kubaka umubano n'abandi bantu gishobora kugira ingaruka zikomeye k'ubuzima bwawe. Ikiruta byose, ni uko bishobora gishobora kongera imyaka umara ku isi ufite ubuzima bwiza. Imibanire myiza n'abandi ishobora kugufasha kubaho ubuzima bwiza igihe kirekire, kandi hari ibimenyetso bya siyansi bishyigikira uku kuri.
Isesengura ry'ubushakashatsi 148 bwasohotse mu 2019, bwakorewe ku bantu barenga 300.000, ryagaragaje ko abantu bafite imibanire myiza n'abandi bantu bafite amahirwe menshi yo kubaho igihe kirekire ku kigero cya 50% ugereranije n'abadafite iyo mibanire.
Inkuru ya BBC ivuga ko bikekwa ko kugira itsinda ry'abantu ba hafi musabana bishobora kugira ingaruka ku buzima zingana cyangwa zirenze zimwe mu mpamvu zizwi zitera urupfu, harimo kunywa itabi, kunywa inzoga, no kubaho mu buryo bwo kwicara.
Ku rundi ruhande, kwigunga igihe kirekire bishobora kugira ingaruka nk'izo kunywa itabi 15 ku munsi, nk'uko Ikigo (National Institute on Aging) kibitangaza, kandi bishobora kugabanya imyaka 15 yo kubaho.
Porofeseri Tegan Cruwys, umushakashatsi akaba n'umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu muri Kaminuza y'Igihugu ya Ositaraliya i Canberra, agira ati: "Abantu ni ibiremwa bibana n'abandi, bityo ubwonko bwacu n'imibiri yacu byagenewe guhuza n'abandi no kumva turi mu matsinda y'abantu - nk'imiryango, amatsinda y'akazi, amatsinda y'imyidagaduro n'ibindi."
Imibanire n'abandi si ikintu cy'inyongera gusa - ni ikintu cy'ingenzi mu buzima kandi gishobora guhindura imiterere y'umubiri wawe ako kanya.
Dr Ahmed Shoka, inzobere mu by'indwara zo mu mutwe muri Medical Express Clinic i Londres, agira ati: "Iyo umuntu yumva afite umutekano mu mibanire n'abandi, imikorere y'umubiri iragabanuka, urugero rw'imisemburo ya cortisol iragabanuka, kandi uburyo bwo 'kurwana cyangwa guhunga' butuma umuntu agira imihangayiko bugatangira kugabanuka."
"Imikoranire myiza, haba mu guhoberana, mu maso, mu guseka hamwe cyangwa se mu guhamagarana kuri telefoni, byongera oxytocin, ifasha mu kubaka icyizere kandi igashyira uturemangingo tw'imitsi mu mwanya wo kuruhuka no kugogora."
Ibimenyetso byinshi bikomeje kwiyongera bigaragaza ko ingaruka nziza zo gusabana n'abandi mu gucunga imihangayiko y'igihe kirekire ziri mu mpamvu nyamukuru zituma imibanire igira uruhare runini mu gihe umuntu ashobora kumarana ubuzima bwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati y'ibibazo biterwa n'imihangayiko n'ibyago byo gupfa bitewe n'impamvu zose.

