Bwiza
ads

U Rwanda rukomeje ibiganiro byo kwakira abimukira bazavanwa i Burayi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 05:18
Iminota 2 yo gusoma
U Rwanda rukomeje ibiganiro byo kwakira abimukira bazavanwa i Burayi

173775

U Rwanda ruri mu bihugu biri kuganirwaho nk’ahashobora kwakirirwa abimukira bazavanwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe ibihugu bimwe by’u Burayi bishaka gushyiraho ibigo bizajya byoherezwamo abimukira badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri EU.

Reuters yatangaje ko u Rwanda rwagiranye ibiganiro by’ibanze na zimwe mu ntumwa z’ibihugu bigize EU ku bijyanye no kwakira ibigo by’abimukira bazaba barwimuriwemo.

Ibi byemejwe n’abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Tineke Strik na Anna Strolenberg, nyuma y’uruzinduko bagiriye i Kigali mu cyumweru gishize.

Aba badepite bavuze ko abayobozi b’u Rwanda bababwiye ko "bari tayari kuri iki cyemezo", ariko ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi ko nta masezerano aragerwaho.

Reuters ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu biri gutekerezwaho n’ibihugu bitanu bigize itsinda rizwi nka 'Group of Five' birimo u Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi ngo rube rwakoherezwamo abimukira.

Ibi bihugu byatangaje ko bishaka kugirana amasezerano muri uyu mwaka yo gushyiraho icyitwa “return hubs” mu gihugu kitari muri EU, aho abimukira badafite uburenganzira bwo kuguma mu Burayi bashobora kwimurirwa mu gihe hagishakishwa uko basubizwa mu bihugu bakomokamo.

Kugeza ubu, ibyo bihugu ntibiratangaza ku mugaragaro igihugu kizakira izo gahunda. Icyakora, umuyobozi wa EU utatangajwe amazina yabwiye Reuters ko "u Rwanda ruri mu bihugu biri gusuzumwa".

Mu ruzinduko rwabo i Kigali, abadepite ba EU beretswe ibigo bibiri byari byarateguwe muri gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, ariko nyuma ikaza guhagarikwa. Reuters ivuga ko ibyo bigo bishobora gukoreshwa mu kwakira abimukira bazava mu Burayi.

Kugeza ubu, nta masezerano mashya yemejwe ku mugaragaro hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya EU kuri iyi gahunda. Reuters kandi ivuga ko abayobozi b’u Rwanda batahise baboneka kugira ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.