Umunyamakuru Mutesi Scovia yutse inabi Dr. Gamariel Mbonimana wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, nyuma yo kumusezeranya icupa ry'inzoga yo mu bwoko bwa Vodca izwi nka Soplica.
Mbonimana yabaye umudepite hagati ya 2018 na 2022, mbere yo kwegura kuri izo nshingano kubera ubusinzi.
Nyuma yo kwegura, yahise atangiza gahunda igamije kurwanya ubusinzi n'ibiyobyabwenge, ndetse yahanise ashinga ihuriro yise 'Sober Club' rifasha abiganjemo urubyiruko kureka inzoga n’ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga, akunze gutambutsa ubutumwa bukangurira abiganjemo urubyiruko kureka inzoga, n'ubwo uburyo abikoramo hari ubwo butavugwaho rumwe.
Mu mashusho aheruka gushyira ku rubuga rwe rwa X, Dr. Mbonimana agaragara ari mu buhunikiro bw'inzoga mu gihugu cya Pologne aho amaze iminsi.
Muri ayo mashusho agaragara afite amacupa abiri ya liqueur, akumvikana avuga ko agomba kuzaha umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim.
Asa n'utebya agira ati: "Hehe n'icyuma. Ariko kubera ko Oswakim ari inshuti yanjye, ngiye kuzamuha izi nzoga ebyiri. Iyi yitwa Finlandia, iyi ikitwa Evan Williams."
Muri aya mashusho Mbonimana anagaragara yerekeza ahari amacupa y'inzoga za Soplica, agakuramo rimwe avuga ko azaha Mutesi Scovia.
Ati: "Hanyuma hari undi munyamakuru witwa Scovia, ndabizi ko azakunda iyi yo mu bwoko bw'amalura yitwa Soplica. Hehe n'icyuma."
Ibyakozwe na Dr. Gamariel Mbonimana ntibyishimiwe na Scovia, amwihanangiriza amusaba kumuvana mu nzoga ze kuko atari umusinzi nka we.
Ati: "Dr. sindi umusinzi nkawe, ndagusabye nkura mu nzoga zawe. Ubundi nakubwira iki! Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose. Urakoze ko wumvise ubusabe bwajye."
Mu bundi butumwa, Mutesi Scovia yasabye Mbonimana gusiba "inzoga ze" mu izina rye.

