Bwiza

RDC igiye gushora arenga $ miliyari 6 muri FARDC

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 10:18
Iminota 2 yo gusoma
RDC igiye gushora arenga $ miliyari 6 muri FARDC

200472

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2027 ungana na miliyari 24,8 z’amadolari ya Amerika, aho umutekano, kurinda ubusugire bw’igihugu no gushaka amahoro arambye biri mu byashyizwe imbere.

Ku wa 29 Ukwakira 2026, ni bwo Judith Suminwa yagejeje ku badepite umushinga w’ingengo y’imari ya 2027, uteganyijwe kuba ungana na tiriyari 56.930 z’amafaranga ya Congo (CDF), ahwanye na miliyari 24,8 z’amadolari ya Amerika.

Uyu mushinga ugaragaza amafaranga ateganyijwe kwinjira n’ateganyijwe gukoreshwa, ukaba warazamutseho hafi 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2026 yavuguruwe.

Mu kuwusobanurira abadepite, Suminwa yagaragaje ko kurinda ubusugire bw’igihugu, umutekano w’abaturage no gushaka amahoro arambye biri mu byihutirwa Guverinoma ishaka gushyira mu bikorwa, cyane cyane mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano.

Yavuze ko inkingi ya kabiri ya gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma, ireba umutekano n’ubusugire bw’igihugu, yagenewe tiriyari 14.091 z’amafaranga ya Congo, ahwanye na miliyari 6,1 z’amadolari ya Amerika.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’ingabo, kurinda umutekano w’imbere mu gihugu, guhosha amakimbirane no kugarura ituze mu baturage, ubutabera na dipolomasi.

Suminwa yongeye gushimangira ko ubusugire n’ubumwe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidashobora kugibwaho impaka, yungamo ko Guverinoma yiyemeje gukemura ibibazo by’umutekano no guharanira ko igihugu cyongera kugira ububasha ku butaka bwacyo bwose.

Uretse ibijyanye n’umutekano, umushinga w’ingengo y’imari ya 2027 unibanda ku kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kwigondera ibikenerwa, guteza imbere ubuhinzi, kubaka ibikorwa remezo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Uyu mushinga watangiye gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo gushyikirizwa abadepite ku wa 15 Nzeri 2026. Ibyo uteganya bizakomeza gusuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha mbere y’uko ingengo y’imari ya 2027 yemezwa burundu.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.