Abantu bane barimo abasirikare babiri n’abakorerabushake babiri ba Croix-Rouge bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ya gisirikare y’Ubutaliyani ikorera mu butumwa bw’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EUFOR) iguye muri Bosnia na Herzegovina.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu gace ka Brcko, ubwo kajugujugu yo mu bwoko bwa CH-47 Chinook yakoraga imyitozo isanzwe ya gisirikare.
EUFOR yatangaje ko abantu 11 bakomerekeye muri iyi mpanuka, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.
Minisiteri y’Ingabo z’Ubutaliyani yemeje ko abantu bose bari muri iyo kajugujugu bari Abataliyani. Ibinyamakuru byo muri Bosnia byagaragaje amashusho y’ibisigazwa by’iyo ndege.
EUFOR yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, isezeranya gutanga ibindi bisobanuro nibimara kugenzurwa.
EUFOR imaze imyaka ikorera muri Bosnia na Herzegovina, aho ishinzwe gufasha kubungabunga amahoro n’umutekano hashingiwe ku masezerano ya Dayton, yahagaritse intambara yari imaze imyaka itatu muri icyo gihugu mu 1995.



