Bwiza
ads

Ikirunga cya Mayon cyarutse gisohora ivu rigera muri metero 3,000

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 08:43
Iminota 1 yo gusoma
Ikirunga cya Mayon cyarutse gisohora ivu rigera muri metero 3,000

1406967

Ikirunga cya Mayon giherereye muri Philippines cyarutse ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026, gisohora ivu n’umwotsi byazamutse mu kirere kugera muri metero 3,000.

Ikigo gishinzwe gukurikirana ibirunga n’imitingito muri iki gihugu (Phivolcs) cyatangaje ko iruka ryatangiye saa 11:53 rihagarara saa 11:59, rimara hafi iminota itandatu.

Nyuma y’iryo ruka, Phivolcs yazamuye urwego rw’akaga k’ikirunga rugera kuri Level 3, isaba abaturage batuye mu bilometero bitandatu bikikije Mayon kwimurwa kubera ibyago by’imigezi y’amabuye ashyushye, ivu n’ibindi bisigazwa by’ikirunga.

Iki kigo kandi cyaburiye abaturage bo mu duce twa Daraga na Guinobatan ko bashobora kwibasirwa n’ivu rizaturuka kuri icyo kirunga.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.