Mu Karere ka Karongi hagaragaye ikiraro, aho abanyeshuri banyuraga bakambakamba, bigaragara ko kiri hejuru y'umugezi muremure ku buryo uguyemo atarusimbuka.
Bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije uburyo ubuyobozi bwo muri aka karere bwaba butazi iki kiraro cyashyira ubuzima bw'abakinyuraho.
Umwe ati " Ese ubu aba bana iyo imvura hanyereye babasha kwambuka iki kiraro bajya ku ishuri bate? Noneho ngo banatezeho ibintu."
Akarere ka Karongi kuri X, kavuze ko kari kubikurikirana. Bati " Murakoze, iki kiraro kiri muri bitatu byo muri aka gace bigiye gusanwa, hari itsinda ry'abakozi b'Akarere bahakoreye inyingo ngo hasanwe. Abanyeshuri n’abandi bakoreshaga iki kiraro barimo gufashwa gukoresha ikihegereye (ifoto), bagiye bakangurirwa kenshi kuba ari cyo bakoresha."
Meya w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari kugikemura.
Ati " Mwaramutse neza!Murakoze kutugaragariza iki kibazo. Ubuyobozi burakizi kandi imirimo yo gukemura ikibazo cy'ibiraro 3 biri hafi ya EP Nyagasozi, mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rugabano, yaratangiye. Kimwe cyamaze gukorwa, hasigaye bibiri."
Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by'ibiraro bitarubakwa ku buryo bimwe bishobora guhitana ubuzima bw'abaturage.
BWIZA yatanga urugero nk'igihuza Akarere ka Musanze na Nyabihu, ku ruhande rw'Umurenge wa Nkotsi, Akagari ka Gashinga, Umudugudu wa Rusebeya n'Umurenge wa Rugera, Akagari ka Rurembo, Umudugudu wa Gaseke, Cyitwa icya Nyamata.
Abahatuye batangarije BWIZA ko hari abantu bajya bagwamo bagapfa kandi ko gishaje kuko cyubatswe mu 1991, kibaka kiraravugurwa cyane ku biti bicyubatse.

