Abapolisi bane b’Igipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umusivili umwe batawe muri yombi ku wa Kane, itariki ya 29 Ukwakira, i Isaka muri Teritwari ya Kutu (intara ya Maï-Ndombe), nyuma y’igitero giherutse kugabwa ku modoka ya SOFICOM (Société financière pour le Congo) ikigo gikora ‘tranfsfert’ z’amafaranga, cyaguyemo abantu 2 ku muhanda numero 17.
Abakekwaho uruhare muri iki gikorwa boherejwe mu mujyi wa Bandundu kugira ngo hakomeze ibiteganywa n’amategeko.
Nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’ibanze yashyizwe ahagaragara, mu batawe muri yombi harimo umuyobozi wa polisi ya Isaka, umwungirije, abapolisi babiri bari bakiri ku mu myitozo, ndetse n’abasivili batari bake. Abo bakekwaho ibyaha bajyanywe i Bandundu, aho bafungiwe mu gihe bagitegereje gukorwaho iperereza.
Igikorwa cyo gufata abajura cyakozwe n’itsinda ryaturutse ku cyicaro gikuru, riyobowe na Lieutenant-Colonel-Major Mbayo Kazivungu, umuyobozi wa Batayo ya 11023 y’ingabo zirwanira ku butaka, nk’uko byatangajwe na Jean-Claude Tangamu wo kuri “Radiotélévision Bandundu Développement”.
Abakekwaho icyaha bajyanwe mu Mujyi wa Bandundu
Abantu batanu batawe muri yombi bajyanwe mu Mujyi wa Bandundu ahagomba gukomereza inzira z’amategeko no kugenzura niba koko bafite uruhare mu gitero cyabaye. Uruhare nyarwo rw’aba bantu bakekwaho icyaha ruzamenyekana nyuma y’iperereza.
Ikindi gitero cy’abantu bitwaje intwaro cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 24 Ukwakira 2026, ku muhanda wa 17 (Route Nationale 17), muri Teritwari ya Kutu. Cyaguyemo abantu babiri: umusirikare umwe n’umupolisi umwe.

