Bwiza

RDC: Ibitero bya FARDC byiciwemo abasivili abandi barakomereka

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 06:44
RDC: Ibitero bya FARDC byiciwemo abasivili abandi barakomereka

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ugushyingo 2026, guhera saa saba z’amanywa (1:00 PM), ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero by’amabombe mu duce dutuwe cyane twa Kambale, Bulambika n’inkengero zaho muri Kivu y'Amajyepfo.

Bwiza News

Ibi bitero, nk'uko bitangazwa n'Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote zikoreshwa nk’ibisasu (kamikaze drones), imbunda ziremereye, ndetse n’ibikorwa by’ingabo zo ku butaka, byaguyemo abasivili, barimo abagore n’abana.
‎
‎Ibi bitero kandi byasize abantu benshi ari inkomere, bituma imiryango myinshi ihunga ingo zayo.

Bwiza News

Mu guhangana n’iki kibazo, ingabo za FRN zafashe icyemezo cyo gushikama no kurinda no gukingira abaturage ibyo bitero. Zanatanze ubufasha ku bakomeretse, zinabafasha kubona ubuvuzi bakeneye nk'uko amafoto yashyizwe ahagaragara abyerekana.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.