Bwiza

FDNB yavuze ku ndege y'intambara FRN yahanuriye mu Minembwe

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 09:53
FDNB yavuze ku ndege y'intambara FRN yahanuriye mu Minembwe

222896

Igisirikare cy'u Burundi (FDNB), cyahakanye amakuru avuga ko indege y'intambara yahanuriwe na FRN mu Minembwe atari iyacyo, nk'uko amakuru aturuka muri uriya mutwe abivuga.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo ni bwo iriya ndege yahanuriwe mu gace ka Kalongi, aho yari yagiye kugaba ibitero.

Mu mashusho yashyizwe hanze n'abarimo chaîne ya YouTube yitwa MUGENZA TV, Colonel Rugabo Fidèle wa FRN yimvikanye avuga ko iriya ndege yarashwe yari iy'u Burundi, ikaba yari yagiye kurasa mu Minembwe iturutse i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.

FDNB ibinyuranyije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ibeshyuza yivuye inyuma "amakuru y'ibinyoma yakwirakwijwe biciye mu muyoboro wa YouTube wa MUGENZA TV, kuri uyu wa 23 Ugushyingo, ku byerekeye aho indege yahanutse mu Minembwe yari iturutse."

FDNB yavuze ko yemera ko yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo mu rwego rw'amasezerano y'ibihugu byombi, ariko ikavuga ko izo ngabo zirwanira ku butaka gusa, aho kugira uburyo bwo kurwanira mu kirere.

Igisirikare cy'u Burundi cyaboneyeho gusaba abantu kudakwirakwiza amakuru y'uko iriya ndege yari iyacyo, kuko atagenzuwe n'inzego bireba.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.