Bwiza

URA mu mazi abira ishinjwa guha akazi Abanyarwanda bagera ku gihumbi mu mwaka umwe

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 10:06
URA mu mazi abira ishinjwa guha akazi Abanyarwanda bagera ku gihumbi mu mwaka umwe

Abaturage batandukanye bo muri Uganda bafashe imbuga nkoranyambaga bavuga ko batumva uko abo bita Abanyarwanda bagera ku gihumbi bahawe Akazi mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro (URA) mu gihe cy'umwaka umwe, mu gihe abandi bo mu yandi moko bagera kuri 600 birukanwe.

Aba baturage bavuga ko bitumvikana uko URA yahaye akazi abo bantu bavuga ko bava mu Rwanda " Ikabita abo mu Burengerazuba bwa Uganda."

Umwe mu baturage ati " Kuba abahawe akazi bava mu gace kamwe nta kibazo, ariko nabyo biteye kwibazwaho. None se abantu bose igihumbi bava mu gace kamwe. Aha haribazwa ku bijyanye no ku kutabogama no guha abantu bose amahirwe angana. Muri URA, muri kurwanya ruswa? Ngaho URA nitugaragarize ugukorera mu mucyo muri ibi bizamini, iyo myanya yashyizwe hanze ngo ipiganirwe? Habayeho kugaragaza abemerewe gukora ikizamini?."

URA ntacyo iravuga kuri ibi birego.

Ikibazo cyo guha akazi abantu bakomoka mu gace kamwe kurusha abandi muri Uganda Revenue Authority (URA) cyigeze kugibwaho impaka zikomeye muri Uganda, ndetse kigera no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2023, Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ikibazo
Ku wa 14 Nyakanga 2023, Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibigo bya Leta (COSASE) yatangaje ko iri gukora iperereza ku bibazo byagaragaye mu itangwa ry'akazi no kuzamura abakozi muri URA.

Perezida wayo, Joel Ssenyonyi, yavuze ko mu bayobozi umunani bari ku myanya yo hejuru muri URA, batandatu bakomokaga mu karere kamwe ko mu burengerazuba bwa Uganda.

Abadepite banagaragaje impungenge z'ivangura, icyenewabo no kutagira abahagarariye amadini amwe mu buyobozi bw'iki kigo.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.