Perezida wa Ukraine yatangaje ko ingabo ze zarohamishije ubwato bw’intambara bw’u Burusiya ku nkombe za Libya, ashima "igikorwa cy’intangarugero cya Ukraine mu gusubiza intambara y’u Burusiya".
Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze kuri uyu wa Mbere ko Ingabo za Ukraine zanarashe ubwato bw’u Burusiya bw’imizigo bwakoreshwaga mu gutwara intwaro.
Zelenskyy yavuze ko ubwato bwa Merkury, bumwe mu bwato bushya bw’intambara bw’u Burusiya, bwarohamye nyuma y’uko ingabo za Ukraine zohereje drones zirindwi zo mu mazi ku Cyumweru, zikabugonga.
Kajugujugu y’intambara ya KA-27 nayo yarasiwe muri icyo gitero, nk’uko yabitangaje.
Minisiteri y’ubuzima ya Libya, mu burasirazuba, i Benghazi, yavuze ko abakozi bose barokowe kandi ko bari kuvurwa. Ubuyobozi bw’uburasirazuba bwa Libya bwavuze ko ubwato bwari buhagaze ku cyambu cya Benghazi ubwo iturika ryabaga.
Yavuze ko ubwato bwari busubiye mu Burusiya kandi ko bwari buhagaze kugira ngo bwongere lisansi n'ibyo kurya, aho bikekwa ko ubwato bwagabweho igitero n’indege zitagira abapilote.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
