Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yatangaje ko ibura ry'amazi n'amashanyarazi rikomeje kwibasira abaturage ryageze no muri Perezidanse, aho aherutse kubura amazi ari kwiyogoshesha ubwanwa.
Yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu muhango w'amasengesho wabereye i Lagos, avuga ko ubwo yari muri Aso Rock i Abuja, amazi yabuze atararangiza kwiyogoshesha.
Tinubu yavuze ko Guverinoma ye yiyemeje gukemura ibibazo by'amazi n'amashanyarazi, bimaze igihe bibangamiye abaturage n'ibikorwa by'ubucuruzi muri Nigeria.
Uyu muyobozi w'imyaka 74 amaze kuyobora Nigeria kuva muri Gicurasi 2023, aho yagiye ku butegetsi yiyemeje kuvugurura ubukungu n'ibikorwa remezo by'igihugu.


