Bwiza

Padiri yakubitiye umuyobozi imbere y'abakiristo

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 28 Nzeri 2026 saa 06:46
Iminota 2 yo gusoma651 Abasomye
Padiri yakubitiye umuyobozi imbere y'abakiristo

1277353

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Itorero rya Uganda (Church of Uganda) ryatangije iperereza ku kibazo cy’imirwano yahuje umupadiri n’umugabo wavuzwe ko ari umuyobozi w’inzego z’ibanze, ubwo bari mu rusengero mu Karere ka Abim.

Ibyo byabereye mu Itorero rya All Saints Church ku wa 27 Nzeri 2026, aho amashusho y’izi mvururu yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, hagaragara Rev. Canon Richard Ongom atongana n’uyu mugabo, nyuma bakaza kurwana mbere y’uko abayoboke b’itorero babatandukanya.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Amakuru yatangajwe avuga ko uyu mugabo, wavuzwe ko ari Chairman wa LC2, yari yinjiye mu rusengero ashaka kugira ubutumwa ageza ku bayoboke.

Yavuze ko yari afite amakuru ajyanye n’umutekano yari amaze guhabwa mu nama yagiranye n’abayobozi b’Inama Njyanama y’Umujyi wa Abim.

Icyakora, Rev. Ongom wari uri ku ruhimbi yamusabye kutavuga no kuva mu rusengero, avuga ko ari we wari ufite ububasha bwo kuyobora ibiri kubera muri urwo rusengero.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nyuma y’imirwano, uyu muyobozi w’inzego z’ibanze yatangaje ko Rev. Ongom yamurumye ku rutugu. Icyakora, Itorero rya Uganda rivuga ko ritaramenya neza ibyabaye byose n’icyateye iyi mirwano.

Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku Cyumweru, Itorero rya Uganda ryemeje ko ryamenye iby’aya mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Itorero ryagize riti: “Duhangayikishijwe n’iki kibazo kandi turizeza Itorero n’abaturage muri rusange ko iki kibazo kiri gukurikiranwa binyuze mu nzego zibishinzwe z’Itorero.”

Ryongeraho ko ingamba z’ubuyobozi n’iz’ubushumba zizafatwa nyuma yo kumenya neza uko ibyabaye byagenze.

Rev. Canon Richard Ongom ni umupadiri uri mu zabukuru ukorera ku masezerano muri Diocese ya Abim yo muri North Karamoja.

Itorero rya Uganda ryasabye abakirisitu n’abaturage muri rusange gutuza no gusenga, mu gihe iperereza kuri iki kibazo rigikomeje.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com