Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashimiye Ishyaka FNL nyuma y’uko ryemeje kuzashyigikira umukandida wa CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.
Ndayishimiye yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, nyuma y’Inteko Rusange ya FNL yabaye ku Cyumweru, aho iri shyaka ryafashe icyemezo cyo gushyigikira uzahagararira CNDD-FDD mu matora ataha.
Yagize ati: “Nyuma y'aho ishyaka FNL ukoze Inteko Rusange , ugafata icyemezo cyo gushyigikira uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora yo ku wa 3 Werurwe 2027, twagira ngo tubashimire ku cyemezo n’ishyaka berekanye byo gukorera hamwe, mu gukomeza demokarasi, ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’iterambere ry’igihugu.”
Ndayishimiye yakomeje avuga ko FNL “bahisemo neza”, agaragaza ko icyo cyemezo gishingira ku gukomeza urugendo avuga ko batangiye hamwe.
Ati: “Bahisemo neza berekana ko urugendo twatangiranye tukirukomezanyije: Turi kumwe twese, birashoboka! Imana ibahe umugisha!”
Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryamaze gutangaza Ndayishimiye nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027, nk'uko byemerejwe muri Kongere idasanzwe y’iri shyaka yabaye ku wa 26 Mata 2026.
Ndayishimiye, watangiye kuyobora u Burundi mu 2020, azaba ahatanye ashaka manda ya kabiri, nyuma yo gutorerwa kuyobora igihugu mu matora yabaye muri uwo mwaka.
Icyemezo cya FNL cyo gushyigikira umukandida wa CNDD-FDD cyaje nyuma y’uko iri shyaka n’andi mashyaka yari yatumiwe mu bikorwa bya CNDD-FDD igihe Ndayishimiye yemezwaga nk’umukandida.

