Ubuyobozi bw'ikigo Irembo bwatangaje ko bugiye gutangiza urubuga Irembo Med, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi n’amakuru ajyanye n’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira ubwo i Kigali hateraniraga Inama Nyafurika ya gatanu yiga ku ikoranabuhanga mu buvuzi izwi nka Africa HealthTech Summit.
Bimpe yavuze ko urubuga Irembo rusanzwe rufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo inzego za Leta, mu koroshya uburyo abaturage babona amakuru na serivisi zitandukanye.
Ni muri urwo rwego Irembo ryafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima gutegura Irembo Med, rizafasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Muri serivisi zizaba zitangwa kuri Irembo Med harimo uburyo umurwayi azajya abona amakuru ajyanye n’ibizamini yakoze n’ibisubizo byabyo akoresheje telefoni. Umuturage azabasha kubona ayo makuru abinyujije muri porogaramu cyangwa akoresheje uburyo bwo guhamagara.
Bimpe yavuze ko iyi gahunda izafasha koroshya uburyo abaturage babona amakuru y’ubuzima, ndetse ikazaba umusingi w’izindi serivisi Irembo na Minisiteri y’Ubuzima bizakomeza gukoranaho mu guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buvuzi.
Itangizwa rya Irembo Med rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi no kugabanya inzitizi bahuraga na zo mu kuzigeraho.


