Abashinjacyaha muri Iran batangiye iperereza ku itsinda ry’abakina amakinamico nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukinnyi w’umukobwa ashyira umutwe ku gituza cy’umukinnyi w’umugabo ubwo bari mu ikinamico yabereye i Tehran.
Ibyo byabereye mu ikinamico yitwa “Tehran Paris Tehran”, yakiniwe ahitwa Tehran’s Book Garden. Muri iyo kinamico, Fatemeh Masoudifar, ukina ari Sara, agaragara ari kumwe na Mehrdad Sedighian, ukina ari umuvandimwe we.
Amashusho yakwirakwiye kuri internet agaragaza Masoudifar yegamiza umutwe hafi y’igituza cya Sedighian mu gihe bari bahoberanye, ndetse uyu mukinnyi w’umugabo akamushyira ikiganza ku mutwe.
Iyi shusho yakuruye impaka kubera ko muri Iran hari amategeko n’amabwiriza akomeye agenga imikoranire n’imyitwarire y’abagabo n’abagore batashyingiranywe mu ruhame.
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiriye, abashinjacyaha batangiye gukurikirana ibyabaye, bakeka ko bishobora kuba binyuranyije n’amabwiriza agenga imyitwarire n’indangagaciro z’abaturage.
Ikigo cyateguye iyi kinamico ariko cyamaganye uburyo ayo mashusho yasobanuwe, kivuga ko uko kamera yafashe iyo scene bishobora gutuma abantu bumva ko aba bakinnyi bari begereye cyane kurusha uko byari bimeze.
Iki kigo kandi cyasobanuye ko abantu b’ingenzi bagaragara muri iyo scene bakinaga ari abavandimwe, ndetse ko ibyo bikorwa byabaye mu gihe cy’akababaro mu ikinamico.
Abateguye iyi kinamico bavuze ko ibikorwa byabo bitari bigamije kurenga ku mabwiriza ya kisilamu, banatangaza ko nyuma bahinduye uko aba bakinnyi bahagararaga kugira ngo hirindwe izindi mpaka cyangwa gusobanuka nabi kw’iyo scene.
Ikinamico “Tehran Paris Tehran” ivuga ku mukobwa witwa Sara ugenda ava muri Iran ajya mu Bufaransa ndetse akagaruka, mu rugendo rujyanye no gushaka kwihorera ku rupfu rwa se.

