Bwiza

Iby’ingenzi ku muzungu wari utwaye indege y’intambara wafatiwe na FRN mu Minembwe

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 08:53
Iby’ingenzi ku muzungu wari utwaye indege y’intambara wafatiwe na FRN mu Minembwe

222822

Amakuru y'ibanze yamenyekanye ku muzungu wafatiwe na FRN nyuma y'uko indege y'intambara yari atwaye irasiwe mu Minembwe mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, arerekana ko asanzwe ari umupilote w’umunyamwuga.

Uyu muzungu ni umwe mu bantu bane bari mu ndege yarashwe mu gihe cy’ibikorwa by’imirwano muri Minembwe. Babiri mu bari bayirimo bahise bapfa, mu gihe uyu Munyafurika y’Epfo n’undi muntu ufite ubwenegihugu bwa Uganda barokotse ndetse barafatwa.

Uyu mupilote yitwa mu busanzwe yitwa Alexander Villette, Umunyafurika y’Epfo uba i Cape Town.

Ni umwarimu wigisha gutwara indege, akaba afite urwego rwa Grade 2 Flight Instructor. Amateka ya Villette yerekana ko yigeze gukorera Morningstar Flight Academy, ishuri ryigisha gutwara indege, aho yakoraga nk’umwigisha w’abapilote.

Villette yigeze kwirukanwa ku kazi muri Namibia nyuma yo kuvuga amagambo y’ivangura ashingiye ku ibara ry’uruhu ku mupilote mugenzi we.

Amakuru kandi avuga ko Villette yagiye akoresha urubuga rwa LinkedIn avuga ko akorera mu bice byo muri Afurika yo Hagati no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ariko atagaragaza neza ibihugu cyangwa sosiyete akorera.

Ku bijyanye n’indege yarashwe, amakuru agaragaza ko ari Cessna 208, ubwoko bw’indege Villette yari asanzwe afite ubunararibonye mu gutwara.

Villette ubwo yarimo abazwa na Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho, yavuze ko ubwo indege ye yaraswaga yari imaze kurasa amabombe abiri mu Minembwe.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana iriya ndege yangijwe cyane, ibisigazwa byayo biri ku butaka nyuma yo guhanurwa.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.