Bwiza

Depite Mishiki aravuga ko Wazalendo zungutse inzaratsi zo guhangana na drones za AFC/M23

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 28 Nzeri 2026 saa 05:20
Iminota 3 yo gusoma759 Abasomye
Depite Mishiki aravuga ko Wazalendo zungutse inzaratsi zo guhangana na drones za AFC/M23

171183

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Depite Willy Mishiki Buhini wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) uvuga ko ari umuhuzabikorwa wa Wazalendo ku rwego rw’igihugu, yongeye gutangaza amagambo akomeje kuvugisha benshi, avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bamaze kubona “inzaratsi” zo guhangana na drones za AFC/M23.

Mishiki yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Top Congo FM, aho yavuze ko Wazalendo bafite ikoranabuhanga cyangwa uburyo yise bushya, bushobora kubafasha guhangana n’indege zitagira abapilote zikoreshwa na AFC/M23.

Aya magambo aje nyuma y’iminsi mike uyu mudepite atangaje ko Wazalendo bafatanyije na FARDC bari bamaze kwegera umujyi wa Goma ku ntera y’ibilometero hafi 12.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ku wa 21 Nzeri 2026, Mishiki yari yatangaje ko Wazalendo n’ingabo za Leta barimo bajya imbere ku rugamba, bava muri Remeka, bakagera hafi ya Ngungu ndetse ko bari bageze ahantu hasigaye intera y’ibilometero hafi 12 ngo bagere i Goma. Icyo gihe yavuze ko ingabo ziri ku ruhande rwa Leta zari zafashe ibice bitandukanye muri Masisi no muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’aho, Mishiki yongeye gusobanura amagambo ye, avuga ko abo yavugaga ko bari hafi ya Goma atari umutwe wose wa Wazalendo, ahubwo ko harimo abatasi boherejwe imbere y’abandi barwanyi.

Hagati aho, ibintu byakomeje guhinduka ku rugamba rwo muri Teritwari ya Masisi, aho Wazalendo bafatanyije na FARDC bari barafashe ibice bitandukanye byari bisanzwe bigenzurwa na AFC/M23.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ku wa 16 Nzeri, FARDC ifatanyije na Wazalendo bari bafashe Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake muri Groupement ya Ufamandu ya Mbere, mbere y'uko AFC/M23 yisubiza utwinshi muri utu duce.

Ni muri uwo mwuka w’imirwano mishya no gusubiranamo kw’ibice bimwe bya Masisi, Mishiki avuga ko ikibazo gikomeye Wazalendo bafite ari drones za AFC/M23.

Icyakora yemeza ko aba barwanyi ubu bafite uburyo bushya bwo kuzihashya, ndetse akavuga ko ari “inzaratsi” zishobora kuzifasha guhangana n’izo drone.

Mishiki si ubwa mbere amagambo ye ku rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC avugisha abantu. Muri Werurwe 2026, Coalition Nationale des Volontaires pour la Défense de la Patrie (CNVDP-WAZ) yatangaje ko yamukuye ku mwanya yari afite muri iryo huriro ndetse ikamwirukana, imushinja gutangaza amagambo atabanje kuganirwaho n’inzego ziriyoboye.

Icyo gihe byari bikurikiye amagambo yari yavuze kuri TV5 Monde na bwo avuga ko Wazalendo bari bari hafi ya Goma.

Mu Ukuboza 2025 bwo yatangaje ko Wazalendo zagombaga gufata Uvira yagenzurwaga na M23 bitarenze iminsi 18, hanyuma intambara ikerekezwa ku Rwanda.

Kugeza ubu, nta makuru yigenga agaragaza neza ubwoko bw’izo “nzaratsi” Mishiki avuga cyangwa uko zikora.

Uyu mugabo yavuze ibi mu gihe Wazalendo zimaze iminsi zijujuta, zishinja FARDC kuzima ubufasha bwaba ubwo mu kirere ndetse no ku butaka mu gihe zatangije imirwano.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com