Umuyobozi w'itorero Stone Evangelical Church mu Burundi, Samuel Nkurunziza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi bw’u Burundi (SNR), mu gihe abo basengana bamaze ibyumweru bibiri bavuga ko hakomeje kugaragara ifatwa ry’abayobozi b’amadini, cyane cyane Abanyamulenge batuye mu Burundi.
Amakuru BWIZA yamenye avuga ko Nkurunziza usanzwe ari umuturage w’u Burundi ndetse n’umunyamategeko w’itorero, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026.
Iri tabwa muri yombi ribaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Mark Ntayoberwa, umupasiteri wo muri iryo torero akaba n’Umunyamulenge, na we afashwe na SNR.
Kugeza ubu, aba bombi baracyafunze, mu gihe imiryango yabo ivuga ko itahawe amakuru arambuye ku bijyanye n’aho bafungiye n’impamvu nyir’izina zatumye batabwa muri yombi.
Stone Evangelical Church ni itorero ryigenga rifite icyicaro mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura, rikaba ryiganjemo Abanyamulenge.
Umuyobozi mukuru w’iri torero ni Pasiteri Paul Sunzu Ruganirwa, usanzwe aba i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Goma iri mu maboko ya AFC-M23 kuva muri Mutarama 2025, ibintu byatumye bamwe bakeka ko kuba Ruganirwa ari muri uyu mujyi bishobora kuba bifitanye isano n’ifatwa ry’abayobozi b’itorero rye.
Iri fatwa ry’abayobozi ba Stone Evangelical Church ribaye mu gihe kandi hari amakuru y’ifatwa ry’abandi Banyamulenge mu Burundi, cyane cyane i Bujumbura no mu nkambi z’impunzi.
Amakuru BWIZA ifite ni uko mu ntangiriro za Nzeri hari hamaze gufungwa Abanyamulenge barenga 15.
Mu bafashwe harimo umusaza w’imyaka 70 wakuwe mu Nkambi y’Impunzi ya Bwagiriza, mu Ntara ya Buhumuza. Yafashwe na Polisi y’u Burundi, nyuma ashyikirizwa Ibiro bishinzwe Iperereza mu Burundi.
Iri fatwa ry’Abanyamulenge ryagiye rihuzwa n’ibirego by’uko baba bafitanye isano n’inyeshyamba za M23/AFC, Twirwaneho cyangwa u Rwanda. Ibi bibaye mu gihe kandi hakomeje kugaragara imvugo z’urwango zibibasira.


