Bwiza

Baragusuzugura, bakagufata nk'igicucu-MTN Rwanda yinubiwe

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 28 Nzeri 2026 saa 10:53
Iminota 1 yo gusoma819 Abasomye
Baragusuzugura, bakagufata nk'igicucu-MTN Rwanda yinubiwe
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mu myaka yashize, abatari bake bagiye bagaragaza ukwinubira serivisi za Kompanyi y'itumanaho ikorera mu Rwanda yitwa MTN gusa ariko n'ubu biracyakomeje kuko hari abagikomeje kwijujutira ibyo bita agasuzuguro no gufatwa nabi igihe bari kwaka serivisi.

Impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore, Nsanga Sylvie, yavuze ko agasuzuguro kaba muri MTN Rwanda ubagana akiyumvamo akigera ku muryango.

Mu butumwa bwe kuri X ati " Sinshobora no kuhakandagiza ikirenge. Uhereye ku mukozi ushinzwe umutekano, uhita ubona kandi ukumva agasuzuguro. Abandi bakozi bo bagufata nk'inkigoryi cyangwa umuntu waje gusabiriza. Basuzugura abaturage bikabije(...)."

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nsanga ukunze gutanga ibitekerezo ku burenganzira bwa muntu, uburinganire, ubutabera n’imiyoborere yavuze ko agasuzuguro k'abo muri MTN Rwanda kamwibukije ako muri zimwe muri ambasade atavuze amazina.

MTN Rwanda nta byinshi yavuze kuri aka gasuzuguro gusa yavuze ko yiteguye kwakira ikibazo cya Nsanga Sylivie ikagisuzuma.

Mu gusubiza kuri X, bati "Turabasaba imbabazi zivuye ku mutima ku bibazo mwahuye na byo, kandi turumva ko byababaje. Mwaduha nimero yanyu ya telefoni muri DM kugira ngo tubashe kubavugisha mu buryo butaziguye, tumenye neza ikibazo mufite kandi tubafashe kugikemura."

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com