Bwiza

Abarundi n'Abakongomani mu bajuririye icyemezo cyo kwimwa ubuhunzi mu Rwanda

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 07:53
Abarundi n'Abakongomani mu bajuririye icyemezo cyo kwimwa ubuhunzi mu Rwanda

1504466

Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi yatangaje ko imaze kwakira ubujurire burenga 100 bw’abantu batanyuzwe n’ibyemezo byo kutemererwa ubuhunzi mu Rwanda.

Perezida w’iyi Nama, Edda Mukabagwiza, yabwiye IGIHE ko abo bantu bakomoka mu bihugu birimo u Burundi, RDC, Sudani, Sudani y’Epfo, Tchad na Eritrea.

Yavuze ko mu Ukwakira 2026 haburanishijwe imanza 20, mu Ugushyingo haburanishwa 16, mu gihe izindi 10 ziteganyijwe kuburanishwa mu Ukuboza.

Mukabagwiza yatangaje ko mu 2027 hateganyijwe kongera umubare w’imanza ziburanishwa no kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo. Yongeyeho ko abazijurira bahabwa uburenganzira bwo kunganirwa n’abavoka.

Iyi Nama yashyizweho mu 2024, ikaba ari rwo rwego rwa nyuma abasaba ubuhunzi bitabaza iyo batanyuzwe n’ibyemezo bafatiwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi 139.683.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.