Abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, baritana bamwana nyuma y’uko ngo basezeranyijwe ko bazahabwa ingurane y’imyaka bahinze mu gishanga mbere y’uko kigiye gutunganywa.
Aba baturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane ku myaka yabo bahinze mbere y’uko bahagarika kugihingamo.Bavuga ko bari barahinzemo ibisheke, ibigori n’umuceri none ngo bakaba barasabwe kubikuramo nta ngurane bahawe kandi bari barayisezeranyijwe.
Umwe ati "mbere twaje guhingamo batubwira ngo tugende dukuremo ibintu birimo duhingemo imyaka, twagiye no kuguza muri banki tugirango dukore bamwe ntibaranishyura".
Undi ati "baratubwiye ngo tugomba kuvamo kandi nta kintu bazaduha kandi bari baratubaruriye, ibi bisheke nibyo byari bidutunze ubu ntakazi tugira".
Aba baturage ntibahuza n’ibitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge, kuko bwo buvuga ko baganiriye nabo babasaba gukuraho imyaka yabo kugirango igishanga gitunganywe ariko nta ngurane bigeze babasezeranye.
Ibyo ni ibyagarutsweho na Leoncie Mukankurunziza umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Gatsata, gusa ngo abafitemo imyaka bagiye gufashwa gukemurirwa ikibazo cy’abayangiza ku bufatanye n’inzego z’umutekano.
Ati "barategujwe, hakozwe inama nyinshi zitandukanye, abakozi bashinzwe ubuhinzi natwe twese twagiye dukorana inama nabo tubateguza y’uko baba baretse kongera guhingamo indi myaka kugirango igishanga kibanze gitunganywe."
Yakomeje agira ati" iby’ingurane ntabyo twababwiye, icyo twaganiriye n’abaturage bacu nuko imyaka yabo irimo bagomba kuyisarura mu mutuzo no mu mutekano, nta muntu numwe wemerewe kwigabiza ibitari ibye".
Inzego zitandukanye zibibifitiye ububasha zashyizeho gahunda yo gutunganya ibishanga byo hirya no hino mu gihugu, ndetse kugeza ubu hakaba hari ibishanga bitanu mu mujyi wa Kigali birimo icya Nyabugogo,Gikondo, Rugenge-Rwintare, Kibumba na Rwampara biteganyijwe gutunganywa.
Tanga igitekerezo