Imirwano ikomeye cyane, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, iri kuvugwa mu duce tw’imisozi miremire n’iringaniye yo muri Uvira na Kaziba, cyane cyane mu midugudu ya Malimba na Ruhuwa, hagati y’abarwanyi ba FRN n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera kuri Kivu Morning Post avuga.
Iyi mirwano ije ikurikira indi mirwano ikaze yabaye mu cyumweru gishize yasize hafashwe ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo.
Guhera ku wa Gatanu ushize, itariki ya 6 Ugushyingo 2026, imirwano yakomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye bya Kalehe, cyane cyane kuri axe za Kalonge-Bunyakiri na Katasomwa-Bushaku.
Ku wa 7 Ugushyingo, abarwanyi ba FRN bigaruriye Bitale, bituma abarwanyi ba Wazalendo na FARDC bari muri ako gace bahungira ahitwa Myowe, mu gihe abandi basirikare ba Leta bari bakiri i Bulambika.
Ku Cyumweru, itariki ya 8 Ugushyingo, abarwanyi ba FRN bakomereje ibikorwa byabo kuri Bulambika, nyuma yo gufata Bitale na Fumya ndetse n'agace ka Myowe, mu itsinda ry'imidugudu rya Kalima.

