Umwe mu bakobwa bakoresha X ku mazina ya Keza Leila (@KezaLeila) yatabaje inzego zirimo polisi na RIB, avuga ko abarimu bigisha muri Kaminuza y'u Rwanda (UR), Ishami rya Huye bamereye nabi abakobwa bahiga, babasaba kuryamana nabo, babakangisha kubima amanota igihe batemeye ubwo busabe.
Mu butumwa bwe kuri X, Keza Leila (BWIZA ntiyamenye niba koko ariyo mazina ye nyakuri ari mu irangamimerere), avuga ko abarimu babasaba kuryamana ngo babahe amanota babarembeje.
Yagize ati " Muraho Polisi y'u Rwanda na RIB? Muri UR abarimu baraturembeje! Bari kudukangisha amanota kugira ngo turyamane nabo! mudufashe! Hari na corruption (ruswa) nyinshi muri administration! (mu bayobozi) This is too much! (birakabije rwose)."
Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwasubije Leila ko rugiye gukurikirana iki kibazo. Bati " Muraho neza Keza, Mwaduha amakuru arambuye muri DM tukabikurikirana.Murakoze."
Kaminuza y' u Rwanda (UR) yasubije ko ibyo bikangisho bidakwiye kugamburuza abakobwa, ko ahubwo batanga amakuru kuri iki kibazo.
UR bati " Muraho neza mwana wacu Keza Leila. Ubuyobozi bwa UR burabashishikariza guhagarara neza mwemye, ngo hatagira ikibakanga. Ibyo bikangisho ni baringa. Ariko bibaye bifatika, mwatubwira uburyo twabatabara mu ibanga. Ndetse na ruswa mu vuga na yo tuyanga urunuka. Hamagara 0787011339."
Ibibazo bya ruswa y'igitsina iguranwa amanota si ubwa mbere cyumvikanye muri UR muri rusange.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) wasohoye inyandiko ivuga ku ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri makuru yo mu Rwanda.
Yagaragaje ko hari abanyeshuri basabwa gukorana imibonano mpuzabitsina n'abarimu kugira ngo bahabwe amanota cyangwa bemererwe gukora ibizamini. Hari abatanga amafaranga kugira ngo batsinde amasomo.
Muri Kanama 2019, The New Times yatangaje ko Inama Nkuru ya Kaminuza y'u Rwanda (University Senate) yari yagaragaje impungenge ku kibazo cy'abarimu bashobora kuba basaba abanyeshuri kubakorera imibonano mpuzabitsina kugira ngo babahe amanota meza.
Mu 2016, Politiki ya Kaminuza y'u Rwanda ijyanye n'uburinganire (Gender Policy) na yo yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibibazo bizwi nka sex for marks byari byarigeze kuvugwa mu mashami no mu mashuri atandukanye ya Kaminuza. Yagaragaje kandi ko abanyeshuri bashobora gutinya gutanga amakuru kubera ipfunwe cyangwa kubura uburyo bwizewe bwo gutanga ibirego.

