Urukiko rwo muri Arabie Saoudite rwakatiye Esther Wanja Muthoni, Umunyakenyakazi w’imyaka 40 n’umubyeyi w’abana batanu, inkoni 100 n’umwaka umwe wo kwirukanwa muri icyo gihugu azira kubyara atarashyingirwa.
Esther yabyaye umwana w’umuhungu muri Kanama 2025, nyuma yo kugirana umubano n’Umunyamisiri witwa Mohamud, waje kuva muri Arabie Saoudite.
Nyuma y’uko umukoresha we amenye ko yabyaye, Esther yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, avanwa aho yari acumbitse ndetse amara ijoro rimwe kuri sitasiyo ya lisansi ari kumwe n’uruhinja rwe.
Urukiko rwamuhamije icyaha mu Ukwakira 2026, nta munyamategeko umwunganira afite. Yahisemo kudatanga ubujurire, yizeye ko byamufasha gusubira muri Kenya agasanga abana be vuba.
Icyakora, inyandiko z’urukiko ntizigaragaza ko hari icyemezo cyafatiwe umugabo babyaranye.
Esther yavuze ko afite ubwoba bwinshi bwo gukubitwa izo nkoni, agira ati: “Mfite ubwoba bwinshi. Sintekereza ko nakwihanganira izo nkoni.”
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe igihano kizashyirirwa mu bikorwa cyangwa niba azemererwa gusubira muri Kenya, kuko ibyangombwa by’urugendo yari yarahawe byamaze kurangira.


