Umugore w’imyaka 72 yatangaje ko yatangije urubuga rwa OnlyFans azajya agurishirizaho amashusho y'urukozasoni mu rwego rwo gukomeza kwinjiza amafaranga nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu mugore uzwi nka DD White, yavuze ko igitekerezo cyo gukora amashusho ari kumwe n’umugabo we cyatangiye ari uburyo bwo kwishimisha, ariko nyuma aza gusanga cyazajya cyibinjiriza agatubutse.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje DD White n’umugabo we w’Umutaliyani bamaze imyaka igera kuri 40 bashakanye.
DD White amaze gusezera ku kazi yari afite mu ruganda rukora ibikoresho, aho yari umwe mu bashinze ikigo cy’ubucuruzi, yatangiye gukora no gusangiza abandi amashusho ari kumwe n’umugabo we ku mbuga zihuza abantu bakuru.
Yavuze ko nyuma y’igihe abagabo batandukanye batangiye kumusaba kubonana na we, nyuma we n’umugabo we bafashe icyemezo cyo kwikorera urubuga rwabo rw’ibikorwa by’abantu bakuru, nyuma na we atangiza konti kuri OnlyFans.
Uyu mugore afite abantu hafi ibihumbi 35 bamukurikira kuri Instagram, ndetse ngo yanatowe mu bihembo bine bya AVN, bizwi mu rwego rw’imyidagaduro y’abantu bakuru.
DD White yahisemo gukomeza gukora ibikorwa byinjiza amafaranga nubwo yamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agaragaza ko uyu mushinga yawuhinduye imwe mu nzira zo gukomeza kwibeshaho mu myaka ye y’iza bukuru.



