Mu gihe amagambo akakaye hagati y’abiyita abantu b’Imana na Frank Gashumba akomeje gufata indi ntera, Malaika Mutoni, umugore wa Frank Gashumba, yasabye Pasiteri Kayanja kureka kuvuma abana be, avuga ko ari inzirakarengane zitigeze zigira uruhare mu makimbirane bafitanye.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Mutoni yanditse ati" Umugabo wanjye yari yarambujije kugira uruhare muri iki kibazo, kandi nubashye icyifuzo cye. Ariko ubwo numvaga ko hari imivumo y’ibisekuruza yibasira abana b’inzirakarengane, harimo n’abataravuka, hanyuma nkumva muvuga ku kuba hari abantu b’inzirakarengane bagarutsweho muri aya makimbirane, numvise ngomba kubaza nti: Bite ku kuba abana b’umugabo wanjye n’abazabakomokaho mu bihe bizaza na bo ari inzirakarengane?"
Yakomeje ati " Twakiriye mu matorero aho urukundo, kubabarira no kugirira abandi impuhwe ari byo shingiro ry’ukwemera kwa Gikristo. Ndetse n’Iisengesho rya Nyagasani ritwigisha gusaba Imana kutubabarira ibyaha byacu nk’uko natwe tubabarira abadukorera ibyaha. Ni yo mpamvu ari ingenzi ko amahame tuvuga ko twemera agaragarira mu buryo buhoraho dufata abandi."
Mutoni yashyigikiye umugabo we Gashumba, avuga ko Kayanja ari kumwibasira bitari ngombwa. Ati " Icya mbere umugabo wanjye Frank Gashumba ntiyigeze avuga izina ry’umugabo wawe muri videwo ze. Yavuze ku bapasiteri b’ibinyoma, abasaba kugaragaza nibura igitangaza kimwe kugira ngo bagaragaze ko ari abantu b’Imana. Umugabo wawe ni we waje nyuma akamwibasira, avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe azahinduka nk’umugati wa chapati, ko azapfa nka Gaddafi, ko ubutaka buzamwanga, n’andi magambo nk’ayo, hanyuma arakomeza avuma ibisekuruza bine by’umugabo wanjye."
Yahakanye ko habayeho gusebya Pasiteri Kayanja, ati" Mbere yo kugira icyo mvuga ku byo mwita gusebya umuntu kubera uko ateye ku mubiri, no ku byo umugabo akwiriye cyangwa adakwiriye kuvuga, nemera ko ari ngombwa kimwe gusaba umugabo wawe ko amakimbirane afitanye n’umugabo wanjye ayagarukira ku bantu bakuru bireba, aho kuyagura akayageza ku bana b’inzirakarengane no ku bazabakomokaho mu bihe bizaza.
Uyu mugore yakebuye Jessica Kayanja, ati " Jessica Kayanja, ufite uburenganzira bwo kurengera icyubahiro cy’umugabo wawe n’umurage we. Icyo ngusaba gusa ni uko wagirira umugabo wanjye n’umuryango we impuhwe nk’izo."
Mutoni yavuze ko adashyigikiye kubera uko umuntu ateye ku mubiri cyangwa amagambo agamije kunenga isura y’umuntu, ariko amagambo nk’ayo ntashobora kugereranywa no guhamagarira urupfu rw’umuntu no kuvuma abana b’inzirakarengane n’ibisekuruza byabo.
Ati " No mu gihe Yesu Kristo yari arimo abambwa ku musaraba, yarebye abamubabazaga aravuga ati: ‘Data, bababarire kuko batazi icyo bakora’ (Luka 23:34). Ntiyigeze abavuma!Jessica Kayanja, niba tuvuga ko dukurikira Kristo, twebwe turi bande kugira ngo tuvume abana b’inzirakarengane batigeze badukorera ikibi na kimwe? Kandi kuki utabanza kwicarana n’umugabo wawe ngo umubaze amagambo yabwiye umugabo wanjye n’ibisekuruza bye bine, aho kwibanda gusa ku gusebanya kubera uko umuntu ateye ku mubiri?"
Yongeyeho ko "Mu buryo bukwiye impungenge ku kuba abantu b’inzirakarengane bakururwa muri iki kibazo. Ndagusaba ko wagirira abana b’umugabo wanjye n’abuzukuru be, harimo n’abataravuka, impuhwe nk’izo. Ndibaza icyo Abakristo b’iki gihe babaye cyo.Mfite kandi impungenge ku guceceka kw’abantu bihutira kwamagana amagambo anenga umuntu kubera uruhara, ariko ntibagire byinshi bavuga ku magambo yibasira abana b’inzirakarengane n’ibisekuruza bizakurikiraho."
Mutoni yavuze ko Gashumba yubaha Imana ku buryo butakwira adasenze. Ati" Maze umwaka umwe nubatse urugo n’umugabo wanjye, ariko nta munsi ndabona ushira atasenze Imana. Akunda kuvuga ati: ‘Tukugulumiza Yesu’ (Turagusingiza Yesu).Ikindi, dusangiye ukwemera kwa Gikristo. Nta muntu ku giti cye cyangwa umuryango runaka ufite uburenganzira bwihariye ku Mana cyangwa ku buntu bwayo.Muri Yakobo 3:9–10, hatwibutsa ukuntu ari ukwivuguruza gushimira Imana, ariko tukavuma abantu baremwe mu ishusho yayo."
Yongeyeho ngo "Niba tugiye kuvuga ku kuba umuntu ari inzirakarengane, nimucyo tubivuge ku bantu bose b’inzirakarengane. Niba tugiye kwifashisha Ibyanditswe Byera, nimucyo dukurikize amahame yabyo mu buryo buhoraho kandi budaheza. Icyubahiro cy’umuryango umwe ntigikwiye kurengerwa bahutaza abana b’undi muryango.”
Malaika Mutoni atangaje ibi nyuma y'aho intambara y'amagambo hagati ya Gashumba Frank n'abapasiteri bo muri Uganda nyuma yo kuvuga ko ari abatekamutwe. Ni amagambo yabarakaje bikomeye.


