Bwiza
ads

Sergeant Robert yaba yiciwe muri Uganda aciwe umutwe

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 18:17
Iminota 1 yo gusoma
Sergeant Robert yaba yiciwe muri Uganda aciwe umutwe

1354825

Amakuru yatangiye gukwirakwira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, avuga ko Robert Kabera, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’umuhanzi wamamaye nka Sergeant Robert, yaba yarishwe n’abantu bataramenyekana muri Uganda.

Nk’uko amakuru ari kuva muri Uganda abivuga ngo umurambo we wabonetse udafite umutwe, ahantu bivugwa ko yari afite umushinga wo kubaka inzu. Bikekwa ko ubwo bwicanyi bwaba bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, Polisi ya Uganda cyangwa izindi nzego zibishinzwe ntizari zatangaza ku mugaragaro amakuru yemeza urupfu rwe n’imimerere yaba yarabereyemo.

Sergeant Robert yamenyekanye cyane mu muziki akiri mu Ngabo z’u Rwanda, aho yakoranye n’itsinda rya RDF Army Jazz Band.

Mu mwaka wa 2020, yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda, aho yaje kumvikana avuga ko yahungiyeyo.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, igisirikare cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko Ishami ry’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ryatangiye iperereza ku birego by’uko yaba yasambanyije umwana we, bivugwa ko byabereye mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, ku wa 21 Ugushyingo 2020.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.