Abantu barindwi bari kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bakekwaho kunyereza amadolari 260,189, angana na miliyoni zisaga 383,7 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze mu gukoresha nabi uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura bwa BPR Bank Rwanda.
Nk’uko KT Press yabitangaje ku wa 17 Ukwakira 2026, abaregwa barimo Manirakiza Obed wahoze akora mu ishami ry’ikoranabuhanga muri iyi banki, Uwitonze Jean Paul washinze hoteli ya Nyungwe Sideview Hotel, na Bikorimana Innocent ufite ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo.
Abandi ni Bayingana Denis, ukora ubuhuza mu bucuruzi mpuzamahanga, Urimubenshi Dismas wahoze akorera Uwitonze, Nzatunga Ruvuguta Emmanuel na Mutangana Parfait Sixbert.
Iperereza kuri uru rubanza ryatangiye nyuma y’uko abakiliya ba BPR Bank Rwanda bagaragaje ko hari amafaranga yakuwe kuri konti zabo batabiherewe uburenganzira, hakoreshejwe amakuru ari ku makarita yabo ya banki. Banki yakoze iperereza, nyuma ishyikiriza ikibazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza Obed yakoresheje nabi inshingano ze, ahindura uburyo bwo kwemeza ubwishyu bw’ikoranabuhanga, ava kuri 3D itanga igenzura rikomeye ry’umutekano, ajya kuri 2D ifite igenzura ryoroshye.
Buvuga ko ibyo byashoboraga gutuma amakuru y’amakarita ya banki akoreshwa mu kwishyura hatabayeho igenzura rikomeye risanzwe rikorwa.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Manirakiza yahaye bamwe mu baregwa uburyo bwo gukoresha CyberSource, urubuga rufasha gutunganya ubwishyu bw’ikoranabuhanga, kandi ko ubutumwa bwandikiranye bugaragaza ko bashobora kuba barakoranye muri ibyo bikorwa.
Banki ivuga ko mu Ukwakira 2025 yahagaritse amakarita yari yagaragayemo ibibazo, nyuma yo gutahura ibikorwa bikemangwa. Ubwishyu bukurikiranwa ngo bwari bwaratangiye gukorwa kuva ku wa 7 Kanama 2025, hanyuma uburyo bw’ikoranabuhanga bukorwaho iperereza burafungwa.
Manirakiza ahakana ibyaha, akavuga ko ibyo yakoze byari mu nshingano ze zo gufasha abakiliya. Yavuze kandi ko guhitamo uburyo bwo kwishyura butagombaga kuba inshingano ze.
Bikorimana na we ahakana ibyaha, avuga ko imikoranire ye na BPR yari ishingiye ku masezerano y’ubucuruzi yemewe. Yavuze ko ikigo cye cyashinzwe mu 2018, mbere y’ibi bikorwa akurikiranyweho, kandi ahakana ko yari azi abandi baregwa.
Uwitonze we avuga ko ubushinjacyaha butagaragaje ko yakomeje gukoresha CyberSource nyuma y’uko banki ihagaritse ubwo buryo mu Ukwakira 2025. Ahakana kandi ibyaha byo kunyereza amafaranga, avuga ko ibikorwa bye byari bifite amasezerano y’ubucuruzi abishingiraho.
Urimubenshi yabwiye urukiko ko Uwitonze yamusabye gufungura konti y’ikigo mu izina rye, kubera ko Uwitonze yagaragaraga mu makuru y’Ikigo gishinzwe kubika amakuru ku nguzanyo. Avuga ko yatanze ibyangombwa bye yizeye ko yubahiriza amabwiriza y’umukoresha we.
Bayingana yavuze ko yari yaragiranye amasezerano na Uwitonze yo kumushakira abakiliya ba hoteli, akajya ahabwa komisiyo ya 15% ku mafaranga yishyuwe n’abo yazanye. Icyakora, ubushinjacyaha bumushinja gufasha mu gutegura inama zari zigamije kuganira ku ikoreshwa ritemewe rya CyberSource.
Mutangana na we ahakana ibyaha, avuga ko uburyo bwa CyberSource yabukoresheje abuherewe uburenganzira na banki. Abunganizi be bavuga ko ikibazo gikwiye gufatwa nk’impaka z’ubucuruzi, mu gihe uruhande rwa banki rwo ruvuga ko amasezerano y’ubucuruzi adakuraho uburyozwacyaha mu gihe hagaragaye ibyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yari umuntu w’ingenzi muri ibi bikorwa, bitewe n’ubumenyi yari afite ku ikoranabuhanga n’uburenganzira bwo kugera kuri sisitemu za banki. Buvuga ko yagerageje ubwishyu akoresheje ikarita ye bwite, ndetse akavugana n’abandi ku bijyanye no kumenya niba amafaranga yabashije kuboneka.
Bushingiye ku byo buvuga ko ari uburemere bw’ibyaha n’uruhare rwa buri wese, busaba ko abaregwa bose bahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Busaba kandi ihazabu zitandukanye, kuva kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku mafaranga arenga ibihumbi 380 by’amadolari.
Ku ruhande rwayo, BPR Bank Rwanda yasabye urukiko gutegeka abaregwa kuyishyura indishyi zingana na $287.760, ahwanye na miliyoni zisaga 424 Frw.
Urukiko rwateganyije ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 11 Ukuboza 2026, saa munani z’amanywa.


