Itsinda ry’abasirikare bakuru bo muri Repubulika ya Centrafrica, riyobowe na Brig Gen Elie KOZEMBROU, Umugaba Wungirije w’Ingabo ushinzwe ibikoresho, kuri uyu munsi ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasobanurirwa amateka n’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusura, Brig Gen KOZEMBROU yavuze ko ibyo yiboneye mu rwibutso bibabaje anagaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri aya mateka ababaje.
Yagaragaje ko ikintu cyamukoze ku mutima kurushaho ari urugendo rudasanzwe u Rwanda rwanyuzemo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside. Yashimangiye ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu guhangana n’ingaruka z’amakimbirane no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abaturage.
Yakomeje kandi kugaragaza ko u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica bifitanye umubano ukomeye kandi umaze igihe kirekire.
Nyuma iri tsinda ry'Abofisiye Bakuru bavuye Centrafrica ryanasuye Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside aho basobanuriwe uruhare rw'Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
