Ishami ry’ishyaka PPRD, muri diaspora, ryamaganye kandi ryanga byimazeyo icyemezo, rivuga ko ari ubugome, igitugu, kirwanya demokarasi, kandi gishingiye kuri politiki, cyafashwe n’Inama ya Leta, cyo gusesa iri shyaka rya politiki.
Ku wa Gatanu, itariki ya 30 Ukwakira 2026, nibwo abanyamakuru benshi begereye ubutegetsi bwa Kinshasa, batangaje ko icyemezo cy’Inama ya Leta cyategetse iseswa ry’Ishyaka rya Rubanda riharanira Kongera Kubaka na Demokarasi (PPRD), ry’uwahoze ari pererezida, Joseph Kabila.
"Aba barimo gutangaza, bavuza ingoma, iseswa rya PPRD ry’Inama ya Leta nk’aho ari ukuri kwemewe n’amategeko. Nyamara, mu gihe cy’amezi arenga atandatu, izi mbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe zagiye zitangaza iri seswa, nubwo iperereza ryakozwe n’ubwanditsi bw’Inama ya Leta ryagaragaje ko nta rubanza rwemewe n’amategeko rwakozwe ku ishyaka ryacu mu nyandiko zatanzwe," ibi byatangajwe na PPRD Diaspora mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
"Ishyaka ryacu ntiryigeze rihamagarwa n'Ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru, ndetse nta n'itangazo ryahawe riturutse mu bwanditsi bw'Urukiko Rusesa Imanza, nk'uko bisabwa n'ingingo ya 28 kugeza ku ya 31 z'Itegeko No. 04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004, rigenga imitunganyirize n'imikorere y'amashyaka ya politiki kandi rikanagaragaza ibihano bireba amashyaka ya politiki muri RDC. Ndetse n'Inama Nkuru ya Leta nta nyandiko yigeze iduha yerekeye urubanza ryarezwe.”
Nta kirego cyakiriwe, kandi nta n'itariki y'iburanisha bamenyeshejwe, nta na kimwe muri ibyo babwiwe ku mugaragaro kugira ngo bitegure kwiregura nk’uko bitangazwa na Sandra Nkulu-Kyungu, umuhuzabikorwa wa PPRD Diaspora.
Akomeza agira ati: "Ni gute itegeko ryo gusesa ishyaka rya politiki ritangwa ritabanje guhabwa amahirwe yo kwitaba, kumenyeshwa ibirego rishinjwa, no guha agaciro uko ryisobanura?"
Ubuhuzabikorwa bwa PPRD yo muri Diaspora, bugaragaza ko Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’Itegeko No. 04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004, rigenga imitunganyirize n’imikorere by’amashyaka ya politiki, ritegeka ko habaho kubahiriza amategeko, ububasha bw’urukiko rubifitiye uburenganzira, ndetse n’uburenganzira bwo kwiregura.
Ishyaka ry'uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, riremeza ko ubu buryo bushya bwo kugerageza gusenya ishyaka rya politiki bushimangira gusa icyizere cy'uko ubutegetsi buriho, mu mugambi wabwo wo gukaza igitugu binyuze mu iterabwoba rya politiki no mu gukoresha ubutabera n'ubuyobozi, bushaka gucecekesha burundu amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yose no gufunga burundu urubuga rwa demokarasi mu gihugu.

